skol
fortebet

Exclusive: Migi yemeye ko ari mu biganiro na Gor Mahia, avuga andi makipe nayo amwifuza

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mugiraneza J. Baptiste Migi, yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Avuga ko batarumvikana neza, ariko nanone adahari wenyine.
Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Gor Mahia yifuza Migi. Kanda hano usome iyi nkuru: http://www.umuryango.rw/imikino/article/gor-mahia-ya-jacques-irifuza-bikomeye-mugiraneza-j-baptiste-migi
Aganira na Umuryango.rw, Migi yatangaje ko koko ari mu biganiro n’iyi kipe ya Gor Mahia ariko bakaba (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mugiraneza J. Baptiste Migi, yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Avuga ko batarumvikana neza, ariko nanone adahari wenyine.

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Gor Mahia yifuza Migi. Kanda hano usome iyi nkuru: http://www.umuryango.rw/imikino/article/gor-mahia-ya-jacques-irifuza-bikomeye-mugiraneza-j-baptiste-migi

Aganira na Umuryango.rw, Migi yatangaje ko koko ari mu biganiro n’iyi kipe ya Gor Mahia ariko bakaba ntacyo barageraho.

Migi aravuga ko akiri mu biganiro na Gor Mahia

Yagize ati "Nibyo twaravuganye ariko ntacyo turageraho, birashoboka ko nayijyamo bizatwerwa n’ibizava mu biganiro.

Yakomeje avuga ko afite andi makipe bari mu baganiro kimwe na Gor Mahia. Ati "Mfite ikipe 3 ndi kuganira nazo, ubwo izubahiriza ibyo nshaka niyo nzasinyira, n’amakipe yo muri Afurika na Asia, oyo ntago nazivuga nonaha, gusa iyo tuzumvikana yose muzayimenya."

Kugeza ubu Migi aracyari muri Tanzania aho ategereje ko ikipe ya Azam FC imwishyura kuko yaramwirukanye kandi akibafitiye amasezerano agera ku mezi 8. Bivuze ko kuba baramwirukanye hari ibyo bamugomba nk’umuntu wari ubafitiye amasezerano, gusa avuga ko bamwijeje ko bayamuha muri iyi minsi.

Tariki ya 9-07-2015, ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yeretswe abakunzi b’ikipe ya AZAM nyuma yo kugurwa muri APR FC yo mu Rwanda yari amazemo imyaka umunani akinira akegukanamo ibikombe bibiri bya CECAFA n’ibya shampiyona bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa