skol
fortebet

Gor Mahia ya Jacques irifuza bikomeye Mugiraneza J.Baptiste "Migi"

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga uherutse gusezererwa n’ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, Mugiraneza J.Baptiste uzwi nka Migi, arifuzwa bikomeye n’ikipe yo muri Kenya ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge na Abuba Sibomana ariko we wasoje amasezerano ye, ariyo Gor Mahia.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya AZAM FC yatangaje kumugaragaro yatandukanye na Migi, uyu musore nawe yaje kubyemeza ko yasezerewe muri iyi kipe.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya Nairobi News (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga uherutse gusezererwa n’ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, Mugiraneza J.Baptiste uzwi nka Migi, arifuzwa bikomeye n’ikipe yo muri Kenya ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge na Abuba Sibomana ariko we wasoje amasezerano ye, ariyo Gor Mahia.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya AZAM FC yatangaje kumugaragaro yatandukanye na Migi, uyu musore nawe yaje kubyemeza ko yasezerewe muri iyi kipe.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya Nairobi News kibitangaza, kivuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe ya Gor Mahia bw’ifuza uyu musore w’umunyarwanda ngo aze ayifashe mu kiuga hagati.

Umwe mubayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru utatangajwe izina yagize ati" Ibyo yasabye byaremewe(Migi), n’umukinnyi w’umuhanga nubwo atabonye amarushanwa menshi, umwaka utaha dushaka gutwara igikombe, niyo mpamvu dukeneye abakinnyi bashoboye."

Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yinjiye mw’ikipe ya AZAM FC mu mpeshyi ya 2015, akaba yarasezerewe n’iyi kipe mu mpera za 2016, igihe y’aba agiye muri iyi kipe yasangamo Jacques Tuyisenge, Kagere Meddy na Abuba Sibomana wasoje amasezerano ye ariko bikaba bivugwa ntayandi azongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa