skol
fortebet

Ibihano bikarishye byemejwe ku makipe azagaragaraho gukoresha amarozi

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nyuma y’inama n’abayobozi b’amakipe, ryashyizeho ibihano bikakaye ku makipe, abatoza n’abakinnyi bazagaragaraho gukoresheje amarozi.
Ni inama yateranye kuwa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, ihuza ubuyozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakpe. Nyuma yo kuganira kuri iki kibazo, abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere basobanuriwe ko iyi myumvire y’amarozi, ifite ingaruka mbi kw’itera mbere ry’umupira wo mu Rwanda, maze hafata imyanzuro ikurikira: (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nyuma y’inama n’abayobozi b’amakipe, ryashyizeho ibihano bikakaye ku makipe, abatoza n’abakinnyi bazagaragaraho gukoresheje amarozi.

Ni inama yateranye kuwa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, ihuza ubuyozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakpe. Nyuma yo kuganira kuri iki kibazo, abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere basobanuriwe ko iyi myumvire y’amarozi, ifite ingaruka mbi kw’itera mbere ry’umupira wo mu Rwanda, maze hafata imyanzuro ikurikira:

Umukinnyi bizagaragara ko akoresha amarozi, azahanishwa kudakina imikino 3 ndetse no gutanga amande y’amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda(100,000frw.)

Umutoza nawe bizagaragaraho azahanishwa imikino 4 adatoza no gutanga amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri by’amanyarwanda(200,000.)

Ikipe bizagaragaramo inshuro zigera kuri 3 izajya ikatwa amanota 3 no kwishyura amafaranga ibihumbi Magana atanu by’amanyarwanda(500,000.)

Mu bindi byigiwe muri iyi nama, ni ikibazo cy’ikibuga cya Gicumbi FC ni cya Pepiniere byahagaritswe. Hafashwe umwanzuro ko icyemezo ntakuka kiri bufatwe kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukubooza 2016 nyuma yo gusura ibi bibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa