skol
fortebet

Jose Mourinho yabujijwe amahoro no kuba hari abakinnyi yahemukiye muri Manchester United

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

ya
Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho arishinja icyaha cy’uko hari abakinnyi yahemukiye ntabahe umwanya uhagije ngo babe bakwigarurira icyizere bataye ku bwa Van Gaal, ibintu avuga ko bitarimo gutuma asinzira neza.
Jose Mourinho aganira na Sky Sports, yayitangarije ko arimo kwishinja kuba hari bamwe mu bakinnyi atahaye umwanya uhagije, ubu icyizere cyabo kikaba kiri hasi cyane. Abo bakinnyi barimo Mempis Depay na Ashley Young.
Yagize ati”sintekanye muri njye, ndumva mfite (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho arishinja icyaha cy’uko hari abakinnyi yahemukiye ntabahe umwanya uhagije ngo babe bakwigarurira icyizere bataye ku bwa Van Gaal, ibintu avuga ko bitarimo gutuma asinzira neza.

Jose Mourinho aganira na Sky Sports, yayitangarije ko arimo kwishinja kuba hari bamwe mu bakinnyi atahaye umwanya uhagije, ubu icyizere cyabo kikaba kiri hasi cyane. Abo bakinnyi barimo Mempis Depay na Ashley Young.

Yagize ati”sintekanye muri njye, ndumva mfite interekezo zitari nziza, kuba hari abakinnyi ntahaye umwanya uhagije wo kunyiyereka ndetse bakanyereka nibyo bashoboye, ku busatirizi bwa basemababa (wingers) dufite abakinnyi benshi bashobora kuhanyura, hari Rashford, Rooney, Lingard, Mata, Mkhitaryan, Depay, Martial na Ashley Young, tuvugishije ukuri ndikubabazwa n’uko ntahaye Depay na Young umwanya uhagije wo kunyiyereka ngo niba hari nibyo bakosora babikosore, none bamaze no guta icyizere.”

Mempis Depay na Ashley Young bari mu bakinnyi bivugwa ko bashobora gusohoka muri Man U mu kwa mbere bitewe n’uko batari kubona umwanya wo gukina, si aba gusa kuko abasore nka Bastian Schweinsteiger, Morgan Schneiderlin ndetse na Fellaini biravugwa ko bashobora kuyisohokamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa