skol
fortebet

Muhadjiri agiye gukina umukino wa Police FC afite ideni ry’ umukinzi we

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC ukina hagati mu kibuga asatira izamu n’ikipe no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri bakunze kwita Walcott, agiye gukina umukino wa Police afite ideni ry’igitego yasabwe n’umukunzi we agomba kwishyura nk’uko yabimusezeranyije.
Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, ikipe ya Police FC izaba yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali.
Muhadjiri aganira na Umuryango.rw, yatangaje ko umukunzi we yamubwiye ko akeneye (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC ukina hagati mu kibuga asatira izamu n’ikipe no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri bakunze kwita Walcott, agiye gukina umukino wa Police afite ideni ry’igitego yasabwe n’umukunzi we agomba kwishyura nk’uko yabimusezeranyije.

Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, ikipe ya Police FC izaba yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali.

Muhadjiri aganira na Umuryango.rw, yatangaje ko umukunzi we yamubwiye ko akeneye igitego cye ku munsi w’ejo, nawe akaba yumva agomba kukimubonera.

Yagize ati”Twari turimo kuvugana, yambwiye ko ashaka igitego cyanjye, kandi ndumva ejo Imana n’imfasha nzakimuha kuko narakimwemereye, kandi ndanamwifuriza umwaka mushya muhire.”

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi binjiye muri APR FC uyu mwaka. Yari amaze imikino ya shampiyona igera kuri 4 atagaragara mu kibuga bitewe n’ikibazo cy’imvune yari afite.

Kuri ubu yamaze kugaruka mu kibuga ndetse n’umukino w’ejo azawukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa