skol
fortebet

Mukura VS yamaze kwisubiraho ku cyemezo cyo guhana Ally Niyonzima

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwamaze kwisubiraho ku cyemezo bwari bwafashe cyo guhana Ally Niyonzima, umukinnyi wabo wo hagati mu kibuga bahita bamuha imbabazi.
Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bwahanishije uyu musore ukwezi kose adakina bitewe no guta akazi atavuze, none bwamubabariye.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye ibiganiro n’uyu musore ndetse aza gusaba imbabazi. Abayobozi be baramubabarira, (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwamaze kwisubiraho ku cyemezo bwari bwafashe cyo guhana Ally Niyonzima, umukinnyi wabo wo hagati mu kibuga bahita bamuha imbabazi.

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bwahanishije uyu musore ukwezi kose adakina bitewe no guta akazi atavuze, none bwamubabariye.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye ibiganiro n’uyu musore ndetse aza gusaba imbabazi. Abayobozi be baramubabarira, kuburyo bivugwa ko nta gihindutse ashobora kugaragara ku mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona bazakina na Bugesera FC kuri uyu wa gatanu.

Ikipe ya Mukura iri ku mwanya wa 12 n’amanota 9 izakina na Bugesera ya 6 n’amanota 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa