skol
fortebet

Shampiyona irakomeza Police FC irakira APR FC, 11 bashobora kubanzamo

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irakomeza. Hateganyijwe imikino itandukanye ariko umukino utegerejwe na benshi ni uhuza Police FC na APR FC.
Nta kipe muri izi yifuza kuba yakora ikosa iryo ari ryo ryose ryatuma itakaza uyu mukino kuko zose aya manota atatu zirayakeneye.
Ni umukino ufite byinshi usobanuye, harimo kuba amakipe yose ari mu biganza byabafite umutekano w’ igihugu mu nshingano, Police FC ya Polisi y’u Rwanda na APR FC (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irakomeza. Hateganyijwe imikino itandukanye ariko umukino utegerejwe na benshi ni uhuza Police FC na APR FC.

Nta kipe muri izi yifuza kuba yakora ikosa iryo ari ryo ryose ryatuma itakaza uyu mukino kuko zose aya manota atatu zirayakeneye.

Ni umukino ufite byinshi usobanuye, harimo kuba amakipe yose ari mu biganza byabafite umutekano w’ igihugu mu nshingano, Police FC ya Polisi y’u Rwanda na APR FC y’ingabo z’igihugu. Aya makipe kandi kugeza ubu arakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho atandukanywa n’amanota 3 gusa.

Ibi bivuze ko APR itakaje uyu mukino yahita inganya na Police amanota, dore ko APR ariyo iri mbere ku mwanya wa 2 n’amanota 23 igakurikirwa na Police ku mwanya wa 3 n’amanota 20. Aya makipe kandi ahuriye ku kuba nta munyamahanga akinisha bose bayakinamo ni abanyarwanda.

APR FC igiye gukina uyu mukino ifite abakinnyi benshi badahari babanzaga mu kibuga bitewe n’impamvu zitandukanye, uretse Yannick Mukunzi ufite ikarita itukura, iyi kipe kandi irabura abakinnyi Imanishimwe Emmanuel na Butera Andrew bafite ikibazo cy’uburwayi, hakiyongeraho abakinnyi bari basanzwe mu mvune barimo Twizerimana Onesme wagiye muri Maroc kuvurirwayo ndetse na Sekamana Maxime na Itangishaka Blaise bari mu Rwanda ariko nabo bafite ikibazo cy’imvune.

Ku ruhande rwa Police FC nayo ifite abakinnyi 2 bari mu mvune batari bugaragare kuri uyu mukino aribo Neza Anderson na Ndatimana Robert.

Dore abakinnyi bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Police FC: Nzarora Marcel, Twagizimana Fabrice, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Uwihoreye J. Paul, Ngendahimana Eric,Ndayishimiye Dominique, Nzeyimana Marifa, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin na Danny Usengimana.

APR FC: Ntaribi Steven, Rushehsangoga Michel, Ngabo Albert,Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Buzimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Sibomana Patrick, Habyarimana Innocent, Hakizimana Muhadjiri na Issa Bigirimana.

Indi mikino y’umunsi wa 10 iteganyijwe

Kuwa gatanu

Bugesera FC vs Mukura VS
Etincelles FC vs Espoir FC
Amagaju FC vs Gicumbi FC

Kuwa gatandatu

SC Kiyovu vs Sunrise FC
Pepiniere FC vs AS Kigali FC
Marines FC vs Kirehe FC
Rayon Sports vs Musanze FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa