skol
fortebet

"Sinkina umupira mpanze amaso Ballon d’Or" Neymar

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Neymar Jr., ni umunya Brazil ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, yavuze ko yishimiye ikipe ye ya FC Barcelona, kandi ngo ntakina ruhago ateze amaso kuri Ballon d’Or ahubwo akina kugira ngo yishimishe.
Uyu musore w’imyaka 24, uherutse kuba uwa gatanu mu bakinnyi bahatanira Ballon d’Or, yaje kwegukanwa na Cristiano, aganira n’urubuga rwa shampiyona ya Espagne ’La Liga’, yarutangarije ko atagiye kwiyica ngo akunde atware Ballon d’Or ngo kuko atariyo ntego ye muri ruhago.
Yagize (...)

Yagize ati"nibyo, gutwara Ballon d’Or biri mu ntego zanjye, ariko singiye kwiyica ku bwa Ballon d’Or."

"Nshaka kubaho nishimye kandi hano muri Barcelona ndishimye, kuba ntatwara Ballon d’Or si ikibazo. Sinkina umupira ngo ntware Ballon d’Or. Nkina umupira kugira ngo nishimishe kuko ndawukunda."

Neymar akomeje avuga ko umuntu umwe ashobora gutwara Ballon d’Or igihe kirekire, kandi ngo Messi arahari aranayikwiye.

Muri uyu mwaka w’imikino, mu mikino 13 ya shampiyona Neymar yatsinze ibitego 4 atanga n’imipira ivamo ibitego7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa