skol
fortebet

The Ben yavuze ku ndirimbo ya kabiri yakoranye na Bruce Melodie ntisohoke

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yahishuye ko we na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ya kabiri ntiyasohoka bityo atari kumusuzugura ku ndirimbo ya mbere ngo bongere bagerageze gukorana bwa kabiri.

Sponsored Ad

Mu majwi yaciye mu kiganiro kimwe cyo kuri X, The Ben yagaragaje ko atigeze na rimwe asuzugura Bruce Melodie nk’uko bamwe babifashe nyuma yo kumenya ko aba bahanzi bari bagerageje gukorana indirimbo mu 2017 ariko we ntiyayishyiramo igitero dore ko mugenzi we yafashe amajwi undi ari gukina Playstation.

The Ben yahishuye ko nyuma y’icyo gihe bongeye guhurira muri studio mu 2021 bajya muri Country Records bagerageza gukorana indi ndirimbo ya kabiri n’ubwo na yo itasohotse.

Ati “Umuhanzi mugenzi wanjye nk’uko yari yabikomojeho mu kiganiro aherutse gukora avuga ko yumva yarasuzuguwe ariko mu by’ukuri nkibyumva nagize ngo ni kwa kundi avuga ibintu bye, gusa biza gushimangirwa na Madebeats abivugaho mu itangazamakuru, ni ho navuye ndavuga nti nshobora kuba narubahutse umuntu ntabizi ndavuga nti ngiye gusaba imbabazi.”

“Ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake cyangwa se nabigambiriye, mu by’ukuri nta n’ubwo nari nzi ko ari uko yabifashe ndetse musaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima indani.”

The Ben avuga ko ibyo kuba yakina PlayStation ari ikintu gisanzwe abahanzi benshi bakora ndetse na we ubwe byigeze kumubaho ubwo yari yagiye muri Nigeria gukorana indirimbo na Krizbeatz icyo gihe uyu musore yamusize muri studio ajya gukina iyi mikino na Tekno Miles.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyo aza kuba yarasuzuguye mugenzi we, batari kongera guhurira muri studio mu 2021.

Ati “Ikindi kigaragaza ko nta kibazo kiri muri ibi ni uko kuva icyo gihe kugera uyu munsi habayemo indirimbo yanjye na we, wabibaza na Element cyangwa Country Records yose yari ihari, uwo mushinga wabayeho.”

“Rero niba yumva yarasuzuguwe bituma ababara nk’uko abigaragaza ntabwo yari kuba yagaruka ngo tube twakorana indi ndirimbo, sinzi impamvu ejo bundi abivugaho yasimbutse iyo yo hagati akivugira iya kera, ibyo kuba itarasohotse nabyo bifite inkuru yabyo gusa muvandimwe ntabwo nsuzugura.”

The Ben avuga ko asanzwe akunda Bruce Melodie n’ubwo badahura kenshi dore ko mu 2017 ubwo bari bahuriye muri Uganda nabwo yamweretse urukundo amubwira ko afite ubushobozi bwo kuzaba umuhanzi uyoboye abandi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa