skol
fortebet

Umugore w’umutoza Zrane yahishuye urukundo rutangaje uyu mugabo we yakundaga u Rwanda

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yasezeye bwa nyuma k’uwari Umutoza wayo wongerera ingufu abakinnyi,Dr Adel Zrane uheruka gupfa bitunguranye.

Sponsored Ad

Uyu yasezeweho bwa nyuma i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, mu muhango witabiriwe n’umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie aho azashyingurwa.

Dr Adel Zrane yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, azize urupfu rutunguranye.

Adel yakundaga u Rwanda.Yarufataga nk’iwabo ha kabiri ndetse twateganyaga kurerera umuhungu wacu w’imyaka ibiri n’undi ugiye kuvuka mu Rwanda.

Yashimiye umugabo we, avuga ko azita ku muhungu wabo w’imyaka ibiri ndetse n’undi uri mu nzira (atwite).

Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, yavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu.

Ati "[Dr Zrane] yari umutoza utuma ikipe yacu imera neza. Yari inshuti ya bose nk’uko mwabyumvise. Reka tumwifurize kujya aheza."

"Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye."

"Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha."

Abafana ba APR FC n’ubuyobozi bw’Ikipe bashyikirije impano umuryango wa Dr Adel Zrane uhagararariwe n’umugore we, Maha Baer na murumuna we, Amin Zrane.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa