skol
fortebet

Umukinnyi wa Kaizer Chiefs yarashwe n’abashakaga kumwambura imodoka arapfa

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Kaizer Chiefs n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo,Luke Donn Fleurs,w’imyaka 24, yarashwe n’abajura bashakaga kumwambura imodoka ubwo yari kuri sitasiyo ya lisansi,arapfa.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu,nibwo Fleurs yahagaze kuri sitasiyo ya lisansi i Honeydew, Johannesburg.

Abantu bitwaje intwaro bamuteye bashaka kumwambura imodoka. Umwe mu bagabye igitero yamurashe isasu ahantu habi mu gice cyo hejuru, bose bahita bahunga.

Iri sasu ryafashe ahantu habi ku mubiri w’uyu musore niko guhita apfa.

Polisi ya Gauteng yatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi n’ibyo kwiba imodoka.Yasabye umuntu wese ufite amakuru kuyigana.

Liyetona Jenerali Tommy Mthombeni yohereje itsinda ry’abashinzwe iperereza kugira ngo bafate abakekwa no gushakira ubutabera Fleurs.

Mu Kwakira 2023,nibwo Fleurs yatangiye ubuzima bushya, asinyira ikipe ikomeye muri Afurika y’Epfo ya Kaizer Chiefs amasezerano y’imyaka ibiri.

Kwerekeza muri imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika yepfo byerekanaga ibihe bishya mu mwuga we bitanga ikizere. Ariko ntabwo yigeze ayikinira umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa