skol
fortebet

Umutoza Pep Guardiola yahaye ubutumwa bukomeye umusesenguzi wibasiye Haaland

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola yamaganye amagambo y’uwahoze ari kapiteni wa Man United, Roy Keane yavuze kuri Erling Haaland, ko nubwo ari umukinnyi mwiza mu gutsinda ibitego ariko imikinie ye ari nk’iy’umukinnyi wa “League Two”,shampiyona y’icyiciro cya kane.

Sponsored Ad

Guardiola we yamaganye aya magambo avuga ko uyu mukinnyi we ari “rutahizamu mwiza ku isi”.

Uyu mutoza wa Manchester City yagize ati: "Ntabwo nzigera nenga bagenzi banjye igihe nzaba nasezeye.

Ntabwo nemeranya na we. Ni nko kuvuga ko ari umutoza wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu. Ntabwo ariko mbitekereza.

Erling rero ni rutahizamu mwiza kurusha abandi ku isi kandi yadufashije gutwara ibikombe twatwaye mu mwaka w’imikino ushize."

Guardiola ntabwo yiteguye kuba umusesenguzi narangiza umwuga we wo gutoza kuko yumva inkoni abakinnye kera bakubita abakinnyi b’ubu zidakwiriye.

Haaland yatsinze ibitego 52 muri saison ye ya mbere mu Bwongereza kandi afite ibitego 29 muri uyu mwaka w’imikino,nubwo yabuze amezi abiri kubera imvune.

Ashobora kubyongera muri iri joro mu mukino wa Premier League na Aston Villa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa