skol
fortebet

Umuvugizi wa APR FC yavuze birambuye ku rupfu rw’umutoza wayo Zrane

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro na RBA,Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yavuze birambuye ku rupfu rw’umutoza Dr. Adel Zrane,wongereraga abakinnyi ingufu.

Sponsored Ad

Uyu yavuze ko uyu mutoza yari muzima ndetse nta burwayi yivuzaga ku buryo hakekwa ko aribwo bwamwishe.

Umutoza Zrane yari muzima ku cyumweru ataha avuye ku mukino.Ku wa mbere hari ikiruhuko kugira ngo kuwa kabiri batangire imyitozo yo gutegura umukino wa AS Kigali.

Mu masaha yo kujya ku kazi,umushoferi we yagiye kumufata ngo bagende,ahamagaye umugabo ntiyitaba inshuro ebyiri,eshatu,abwira ushinzwe apartement,ahantu hari umutekano rwose,hariya za Nyarutarama.

Uyu yakomeje avuga ko uyu yabajije ushinzwe Apartement niba yaba yabonye uyu mutoza asohoka,amubwira ko ntawe yabonye.

Uyu yamubwiye ko yamuhamagaye ntiyitabe,bariyaranja bashaka uko binjira mu nzu ye banyuze mu idirishya bishe.Kugeramo nibwo basanze umugabo byarangiye.

Umushoferi yamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ahereye kuri chairman,abaganga b’ikipe barahagera,bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha.

Yakomeje agira ati: "Kugeza na nubu ntabwo haramenyekana icyamwishe."

Abajijwe niba hari akabazo k’uburwayi yaba yari afite,yagize ati:"Oya da.No ku Cyumweru, niba hari uwabashije gukurikirana umukino wacu yari ahari, ameze neza,za morali ze,akina n’abakinnyi.Yari inshuti ya buri muntu. Yari muzima ni ukuri."

Bwana Kabanda yavuze ko ubu bagiye kurindira umuryango we kugira ngo barebe ko bemera ko hakorwa autopsy ngo hamenyekane icyamwishe.

Uyu yavuze ko igihe cy’umuntu iyo cyageze nta cyahinduka,ati:"Igeno ry’umuntu iyo ryageze nta kundi, urabyakira, ikiba gikurikiyeho ni ugufasha umuryango, guherekeza umuvandimwe kuko yari umukozi mwiza kimwe n’abandi."

Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yatangaje ko ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe buzajya muri Tunisia guherekeza Dr. Adel Zrane, wari umutoza ushinzwe kongererera imbaraga abakinnyi.

APR FC yavuze ko iri gukorana n’umuryango w’uyu mutoza kugira ngo barebe uko umurambo we wagezwa muri Tunisia.

APR FC yasabye ko umukino wayo na AS Kigali usubikwa ndetse FERWAFA irabyemera ukaba uzaba kuwa 15 Mata.

APR FC iri mu nzira za nyuma zo gutwara igikombe cya shampiyona kuko irusha Rayon Sports amanota 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa