skol
fortebet

Umwe mu batoza ba APR FC yapfiriye iwe mu rugo

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ubwo umushoferi yajyaga kumufata ngo amugeze ku myitozo,yamuhamagaye inshuro nyinshi ntiyitaba, amukomangira kenshi ntiyitaba.

Uyu mushoferi yahamagaye abayobozi ba APR FC ababwira uko bimeze baraza,hafatwa icyemezo cyo guca mu idirishya basanga ari mu buriri yamaze kwitaba Imana.

Hakaba hategerejwe raporo ya muganga.Ntabwo kugeza ubu haramenyekana icyahitanye uyu mutoza.

Abakinnyi na ’staff’ ba APR FC bamenye aya makuru ubwo berekezaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri bahita basubira iwabo.

Ibinyujije kuri X,ikipe ya APR FC yagize iti:""N’akababaro kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC buratangaza ko umutoza wayo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana.

Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyekana.

Twihanganishije umuryango we ndetse n’abakunzi ba APR FC, Imana imuhe iruhuko ridashira!"

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa