skol
fortebet

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea yatandukanye n’umugore we nyuma yo kuvumbura ko abana bari bafitanye atari abe

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea yasabye gatanya - nyuma y’aho ibizamini bya ADN byerekanye ko abana babiri yitaga ko yabyaranye n’uwahoze ari umugore we atari abe ahubwo yamuciye inyuma akababyarana n’undi.

Sponsored Ad

Geremi Njitap ufite imyaka 45,wakiniye Chelsea, Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Cameroon yiyemeje gutandukana n’umugore we, nyuma yo kumenya ko impanga amaze imyaka 16 arera atari ize ahubwo umugore we yazibyaranye n’umugabo bahoze bakundana

Geremi na Toukam Fotso Laurie Verline, umukobwa w’umuherwe w’umunya-Cameroon Fotso Victor, basezeranye muri 2012 nyuma y’imyaka ine babyaranye impanga

Inyandiko z’urukiko mu gihugu cye cya Kameruni zivuga ko uyu mugore "yangije ubwumvikane" ku ishyingiranwa ryabo "bitewe n’imyitwarire ye mibi".

Bavuga kandi ko uyu mugore afite“ibinyoma byisubiramo”, bakongeraho ko nta bana bavutse mu mubano we na Geremi.

Uyu mugore yavuze ko kuvuga ko impanga zavutse muri Kamena 2008 - imyaka ine mbere yuko bashyingiranwa - ari ize n’uyu mukinnyi, aribyo byatumye bashyingirwa.

Bati: “Ariko kuvumbura ko abana bakomoka ku mukunzi we wambere byangije ubwumvikane bw’abashakanye.

Byamuteye ihungabana ryinshi.”

Yavuze kandi ko umugore we yamwangije mu mutwe.

Uyu mukinnyi wo muri Kameruni, Geremi yakinnye imikino 109 muri Chelsea hagati ya 2003 na 2007, atsinda ibitego bine.

Geremi yakiniye na Real Madrid hagati ya 1999 na 2003.Yatwaye La Liga na Champions League kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa