skol
fortebet

Abo mu muryango wa Mr Ibu bafunzwe bazira kunyereza imfashanyo yahawe arwaye

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Lagos bwemeje itabwa muri yombi ry’abahungu babiri ba Mr Ibu, Daniel na Val n’umukobwa yafashe ararera witwa Jasmine.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa gatatu,nibwo amakuru yasakaye avuga ko umugore wa Mr Ibu, Stella Maris, yategetse ko batabwa muri yombi nyuma y’ibyumweru byinshi bahanganye bashinjanya gushaka kunyereza akayabo abafana bakusanyije mu gufasha uyu mukinnyi wa filimi urwaye ndetse akaba aherutse gucibwa akaguru.

Umukinnyi wa filime muri Nollywood, Doris Ogala, yaherukaga gutangariza kuri Instagram, ko Jasmine n’abahungu b’uyu mukinnyi wa filimi z’urwenya banyereje miliyoni 300 z’ama Naira zari zahawe uyu mugabo nk’inkunga.

Amakuru avuga ko aba batawe muri yombi bagafungirwa mu ishami rishinzwe iperereza ku byaha ry’ahitwa Annex, Alagbon i Lagos.

Bivugwa kandi ko umugore wa Mr Ibu,Stella Maris yaba yarashatse kunyereza aya mafaranga kugira ngo aguremo inzu,aba bana babyanga akabafungisha.

Uwahoze acunga inyungu za Mr Ibu, Emeka Chochoo na we yemeje ko aba batawe muri yombi.

Yagize ati: “’Yego, bose batumiwe na polisi. Ntabwo nabyita kubafunga; abapolisi babatumiye kubera konti ya Mr Ibu. Ariko, Val yasigaye hanze kuko ntacyo azi ku byabaye. Yagarutse mu rugo. ”

Mu minsi ishize nibwo abagize umuryango w’icyamamare muri Filimi zo gusetsa w’Umunya-Nigeria, John Okafor uzwi cyane nka Mr Ibu, batangaje ko yaciwe ukuguru kubera impamvu z’uburwayi.

Okafor w’imyaka 62 y’amavuko, yakinnye muri Filimi nyinshi muri Nigeria, harimo iyitwa ‘Keziah’, ‘9 Wives’ ndetse na ‘Mr Ibu in London’.

Umuryango wa Mr Ibu ntiwigeze utangaza icyateye uburwayi, bwabaye intandaro yo gucibwa ukuguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa