Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Thierry, Titi Brown, wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda. Rwategetse ko ahita arekurwa nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza.
Akimara kugirwa umwere,Tity Brown,yashimye Leta y’u Rwanda yamuhaye ubutabera ndetse n’Imana
Ku murongo wa telefoni Titi Brown yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ati:" Uzi se sinakubeshya pe hano ndi mu byishimo kandi ndashimira Imana ko yabikoze. Rero ndashaka gushimira Imana, ndashimira Leta y’u Rwanda kuko mbonye ubutabera".
Urubanza rwa Titi Brown rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru kugeza ubwo Umuvugizi wungiririje wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda yagize icyo aruvugaho ahantu hatandukanye.
Maitre wa Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko umwanzuro w’urubanza yamaze kuwuhereza ku buyobozi bwa Gereza akaba ategereje kwerekezayo kuzana umukiriya we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *