skol
fortebet

Amashuho y’inkumi y’ikimero iri kubyinana na Harmonize wa Yolo akomeje kuvugisha benshi[AMOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga zo muri Uganda ndetse n’ibinyamakuru amagambo akomeje kuba menshi nyuma yo kubona amashusho ya Harmonize uri mu rukundo na Harmonize yahuje urugwiro n’umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Laika.

Sponsored Ad

Ni amashusho agaragaza Laika yambaye ikanzu yoroshye inabonerana, abyinana na Harmonize indirimbo yise ‘Nzuuno’ iri mu zigezweho z’uyu muhanzikazi.

Laika uri kubarizwa i Dar Es Salam yavuze ko aya mashusho ari ayafashwe mu gihe cyo gufata amashusho y’indirimbo bari gukorana.

Ati “Ubu tuvugana ndi muri Tanzania, nagiye gukorana na Harmonize indirimbo, rero ubwo twari mu ifatwa ry’amashusho yayo nibwo twakoze kariya ka video.”

Umuhoza Laika w’imyaka 26, ntiyakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.

Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse kurangiza amasomo ye mu icungamutungo.

Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.


Ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.

Ni umuhanzikazi kuri ubu umaze gukora indirimbo zigezweho muri Uganda nka Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa