skol
fortebet

Ariana Grande umaze imyaka 2 asezeranye akaramata n’umukunzi we ari kwaka gatanya

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande-Butera yatse gatanya Dalton Gomez bari bamaze imyaka ibiri barushinze.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamkuru TMZ kibitangaza ngo uyu muhanzi wa pop uhagarariwe n’umunyamategeko w’icyamamare Laura Wasser yavuze ko”Kuba bananiwe guhuza “ari yo mpamvu bagomba gutandukana.

Hari bamwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango babwiye ikinyamakuru Page Six ko nta byiyumvamo bidasanzawe byari bikiri hagati y’aba bombi.

Ariana Grande na Dalton Gomez barushinze mu 2021. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo batangiye gukekwaho kuba baratandukanye mu ibanga nyuma y’igihe batagaragara bari kumwe ndetse uyu muhanzikazi akaba yari atacyambara impeta.

Mu 2021 ni bwo Ariana Grande na Dalton Gomez barushinze mu birori byabaye muri Gicurasi.

Ariana Grande na Dalton Gomez batangiye gucudika muri Mutarama 2020, mu Ukuboza uyu musore amwambika impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umufasha.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 yakunze kuvugwa mu nkuru ziganjemo iz’urukundo n’ibyamamare. Kuva mu 2008 kugeza mu 2011 yavuzwe mu rukundo n’Umukinnyi wa Filime Graham Phillips baza gutandukana.

Nyuma Ariana Grande yakundanye na Jai Brooks wo mu itsinda ry’abanyarwenya ryo muri Australie rya The Janoskians. Yanakundanye na Nata Skyes na Big Sean na bo baza gutandukana.

Mu Ukwakira 2018 Ariana Grande yatandukanye na Pete Davidson bari bamaze amezi atanu bambikanye impeta ihamya urukundo rwabo rwaganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Muri Nzeri 2018, Umuraperi witwa Mac Miller wakundanye na Ariana Grande imyaka ibiri mbere ya Pete Davidson yapfuye urupfu rutunguranye.

Kuri Ariana Grande aravugwa mu rukundo n’Umukinnyi wa Filime Ethan Slater. Ariana yakundanye na Slater nyuma y’uko asenye urugo rwe na Lilly Jay bari barashyingiranywe mu 2018 nk’uko byasakaye mu minsi ishize mu itangazamakuru.

Slater na Lily Jay bafitanye umwana umwe w’umuhungu babyaye umwaka ushize. Slater na we aheruka kwaka gatanya uyu wahoze ari umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa