skol
fortebet

Bugesera FC yahagaritse umuvuduko wa APR FC naho As Kigali yihaniza Marines FC

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

APR FC yakiriwe na Bugesera FC ariko inanirwa kuyikuraho intsinzi, amakipe yombi anganya 0-0, mu gihe AS Kigali FC yakuye amanota atatu kuri Marines FC ku bitego 2-1.

Sponsored Ad

Aha hari mu mikino y’umunsi wa 21 ya Shampiyona y’u Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare 2024, ibera ku bibuga bitandukanye.

Umukino wa APR FC wari ukomeye kuko Bugesera FC itifuzaga kubura aya manota y’ingenzi cyane ko ariyo yari kuyifasha gukomeza kwisanga muri shampiyona bitewe n’uko yatsinze umukino uheruka wa Gasogi United.

Bugesera FC yarushije cyane Ikipe y’Ingabo z’igihugu kuko yashyizemo n’ibitego bibiri mu gice cya mbere ariko ntibyemerwe kuko icya Tuyihimbaze Gilbert yari yaraririye ndetse na Isingizwe Rodrigue wateye Coup Frank ikajyamo atari yahawe uburenganzira bwo gutera.

Nta kindi gihambaye cyigeze kiba muri uyu mukino wagaragayemo rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma winjiye asimbuye nyuma yo gukira imvune yari amaze igihe arwaye.

Nyuma yo kunganya APR FC yahise igira amanota 46, iguma ku mwanya wa mbere ariko isatirwa na Rayon Sports FC yatsinze umukino wayo ikaba ifite 42.

Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera yo yarushijeho kuva mu murongo utukura kuko yagize amanota 21 igakomeza kuzigama igitego kimwe ku mwanya wa 13.

AS Kigali FC yakiriye Marines FC kuri Kigali Pelé Stadium iyitsinda ibitego 2-1. Ni umukino Ikipe y’Umujyi wa Kigali yitwayemo neza kuko yashyizemo igitego cya mbere ku munota wa mbere, gitsinzwe na Kevin Ebene.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Marines FC yacyishyuye ariko ishyirwamo ikindi ku munota wa 75 cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

Police FC yatangiye neza umwaka w’imikino yongeye gukomwa mu nkokora n’urugendo yagiriye mu Karere ka Ngoma kuko yanganyije na Muhazi United 0-0.

Police FC igeze ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33, mu gihe Muhazi United iri ku wa 10 ifite 25.

Etincelles FC ifite amanota 21 n’umwenda w’ibitego 10 iri ku mwanya wa 15, aho yo na Etoile de l’Est ifite 13 ziri mu myanya ya nyuma y’uru rutonde kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa