skol
fortebet

Edris Elba yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Edris Elba yashimye uko we n’umugore we, Sabrina Dhowre Elba bakiriwe mu Rwanda ndetse bagahabwa n’amahirwe yo kuba bamwe mu bise amazina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi.

Sponsored Ad

Ibi Idris Elba yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri Instagram agaragaza ko kuba barahawe kwita izina umwana w’ingagi ari iby’agaciro gakomeye.

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubwo umugore we nawe yari yashyize kuri Instagram, agaragaza ibihe bitandukanye yagiriye mu Rwanda ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu.

Idris Elba n’umugore we, Sabrina Dhowre Elbsa ni bamwe mu bise amazina abana b’ingagi 23. Bahisemo izina rya ‘Narame’ kuko umwana bise nyina yari yapfushije abandi bana babiri bakaba bamwifuriza kuramba.

Sabrina Dhowre Elba yagaragaje ko u Rwanda ari rwiza ndetse ko banyuzwe no kuba bamwe mu bise abana b’ingagi amazina, mu muhango wabaye ku nshuro ya 19.

Ati “Rwanda nziza! Warakoze cyane kuba waraduhaye amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi uyu mwaka. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye kuramba, umubyeyi we yapfushije abana babiri turizera ko uyu ari imbuto yo kuramba.”

Icyamamare muri sinema Idris Elba n’umugore Sabrina Dhowre bamaze iminsi mu Rwanda, kandi banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse bagirana ibiganiro.

Avuga kuri ibi biganiro bagiranye na Perezida Kagame, Idris Elba yagaragaje ko “twagize ikiganiro cyiza na Perezida Kagame, aho twaganiriye akamaro ubuhanzi bwagira mu kubaka ahazaza ha Afurika. Mwarakoze baturage beza b’u Rwanda ku buryo mwatwakiriye neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa