skol
fortebet

Ese ni ukutamenya cyangwa ni ntiteranya? Kuki Ibyamamare by’i Kigali byirengagije Zari?

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo cya Zari i Kigali cyahuriranye n’icy’itsinda rya Kigali Boss Babes n’uwo iki cyateguwe nyuma y’icya Zari ndetse bigateza intugunda mu bantu bibaza niba atari uguhangana hagati y’iri tsinda n’uyu mugandekazi umaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu karere ndetse n’ahandi hanyuranye ku isi.

Sponsored Ad

Byaratunguranye kubona mu gitaramo cya Zari nta byamamare by’i Kigali byagaragayemo kandi afite izina rikomeye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika ndetse na USA.

Aba bose bigiriye mu kirori cya Kigali Boss Babes, ndetse na The Ben, incuti ikomeye ya Zari ntiyahakandagiye.

Gusa twabibutsa ko Zari nawe yari aherutse kutitabira ubukwe bwa The Ben n’ubwo benshi bari biteze kuhamubona.

Ubwo Zari yageraga i Kigali yakiriwe n’abarimo Galstony umujyanama we wari umaze iminsi mu Rwanda ashyikirizwa indabo na Inzora Protocol n’abasore b’inkorokoro bashinzwe umutekano bo muri The Wave Lounge.

Kuvuga ko Zari yamaze gushinga imizi mu myidagaduro ndetse ko kuba ufite icyo ukora gifatika gishamikiye kuri yo guhuza na we byakugirira umumaro, ntabwo byaba ari ugukabya.

Uhereye hafi uyu mugore afite filimi ihuriwemo n’ibyamamare nyafurika inyura ku rubuga rurangiranwa rwa Netflix, si bibi kuba abanyarwanda nabo bakwisanga muri uwo mushinga we.

Si ibyo gusa ni umuntu uvuga rikijyana mu bihugu bigoranye ku banyarwanda kuba babasha kwigonderamo imishinga yaba irebana n’umuziki, sinema, imideli n’ibindi.

Muri ibyo harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ari umuntu wa hafi wa Rick Ross icyamamare mu muziki w’injyana ya Hip Hop n’ubushabitsi ndetse na kompanyi zihagazeho nka Belaire usanga zitera inkunga ibyo akora.

Mu Bwongereza ahantu yize mu myaka ya za 2000 ajya anahakorera imishinga inyuranye irimo n’ibirori bya Zari All White.

Muri Nigeria, Ghana, South Africa naho ni uko kuko benshi mu bakinnyi bakina muri Young, Famous&African ni ho bakomoka. Iyo bigeze muri Tanzania ho boba ibindi kuko abafitiye abuzukuru.

Ni we mugore mukuru wa Diamond Platnumz (mu bo uyu muhanzi yemera), kandi byafashe imyaka irenga 10 kugira ngo umunyarwanda yongere kuba yakorana indirimbo na Diamond nimero ya mbere mu Karere.

Indirimbo ya mbere uyu muhanzi yakoranye n’umunyarwanda ni iyo muri 2012 yakoranye na Mico The Best, icyo gihe uyu muhanzi yari ataragera kure cyane ariko na none yari mu bahagaze neza.

Undi uheruka ni The Ben na we utarabashije kuboneka mu birori Zari yakoreye i Kigali nubwo kenshi yagiye yumvikana avuga ko ari inshuti.

Kuba uyu mugore yari aje mu Rwanda aje kuhakorera igitaramo, byari umwanya mwiza ku banyarwanda bo mu myidagaduro yaba abahanzi, abakinnyi ba Filime ndetse n’abanyamideri kumenyana na we dore ko hari byinshi bamwungukiraho.

Kutitabira igitaramo cye kw’ibyamamare nyarwanda bishobora guterwa n’impamvu 3.

1. Kudashaka kwiteranya n’umuturanyi(Kigali Boss Babes) dore ko mu kinyarwanda bavuga ko umuturanyi wa hafi akurutira umuvandimwe wa kure.
2. Kwihesha agaciro. Birashoboka ko ibyamamare nyarwanda byashatse gushyigikira no guhesha iby’iwabo agaciro.
3. Birashoboka kandi kuba abahanzi, abanyamideli n’abandi batarabashije kureba inyungu bashobora kungukira mu kujya gushyigikira Zari cyangwa se batekereje ku z’igihe kirekire zo gushyira itafari ku mushinga Kigali Boss Babes [KBB] ngo nushinga imizi bazabibuke.
4. Biravugwa ko Kigali Boss Babes yaba yaratangiye amatike ubuntu mu rwego rwo kwerekana ko barenze Zari. N’ubwo aya makuru atarabonerwa gihamya aramutse ari ukuri yaba impamvu nziza ku byamamare kwitabira ku bwinshi.

Nubwo nta byamamare byinshi byarimo yaba mu mideli no mu muziki, gusa abari bahari bari bishyuye banagira ibihe byiza, ahantu haruzura, ibyo kunywa bihenze n’ibyo kurya birasangirwa, umuziki urabyinwa karahava.

Ibirori bya Kigali Boss Babes by’abambaye umukara byateguwe mu gihe gito bisa nk’ibyatumye benshi mu byamamare babura amahitamo nubwo baba barabonaga ko kugirana ubucuti na Zari hari icyo byabungura

Ubona ko Zari icyo ashyize imbere ari ugushimisha abakunzi be. Kumenya niba mu birori bye harimo ibyamamare, wavuga ko atari abyitayeho cyane ko ari bacye wavuga ko azi.

Nk’uko yabitangaje akigera ku kibuga cy’indege, Zari yabashije kwishimana n’abanyabirori bamukunda batari bacye bari bahari bafata amafoto n’amashusho y’urwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa