Gahongayire yakoreye agashya abageni bari bavuye gusezerana kwa Padiri n’amaguru
Yanditswe: Monday 04, Sep 2023
Henshi ku mbuga nkoranyambaga haramukiye akavidewo k’abageni bari bavuye gusezerana kwa Padiri bagenda n’amaguru maze bahura n’umuhanzikazi Aline Gahongayire maze abakoorera igitangaza gikomeye.
Ni ubukwe bwabaye ku wa 3 Nzeri 2023. Gahongayire yatangaje ko ubwo yari mu nzira mu bice bya Kimironko, yahuye n’uyu mugore ateruye umwana bavuye gusezerana bagenda n’amaguru ahitamo kumuhagarika aramutwerera.
Ati “Yari ari kugenda n’amaguru ubona abantu bamushungereye, njye byankoze ku mutima musaba guhagarara ngo mutwerere.”
Gahongayire utigeze amenya izina ry’uyu mugeni, yavuze ko kimwe mu byamukoze ku mutima ari uburyo abantu bari bamushungereye.
Ati “Ubukwe ntabwo ari ugushora ibya mirenge, mu gihe umuntu anezerewe nta mpamvu yo kugora ubuzima, uyu mugeni rwose yankoze ku mutima niyemeza kumutwerera.”
Aline Gahongayire yaboneyeho gusaba abamukurikira ko badakwiye kwigora mu gihe bategura ubukwe.
Ibitekerezo
Uyiabaha angahe kugirango muhore mumwandika?
Ibi ni ukuri uyu mugeni turaturanye hano mu masizi
Ejo hari hahiye