skol
fortebet

Gahongayire yakoreye agashya abageni bari bavuye gusezerana kwa Padiri n’amaguru

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Henshi ku mbuga nkoranyambaga haramukiye akavidewo k’abageni bari bavuye gusezerana kwa Padiri bagenda n’amaguru maze bahura n’umuhanzikazi Aline Gahongayire maze abakoorera igitangaza gikomeye.

Sponsored Ad

Ni ubukwe bwabaye ku wa 3 Nzeri 2023. Gahongayire yatangaje ko ubwo yari mu nzira mu bice bya Kimironko, yahuye n’uyu mugore ateruye umwana bavuye gusezerana bagenda n’amaguru ahitamo kumuhagarika aramutwerera.

Ati “Yari ari kugenda n’amaguru ubona abantu bamushungereye, njye byankoze ku mutima musaba guhagarara ngo mutwerere.”

Gahongayire utigeze amenya izina ry’uyu mugeni, yavuze ko kimwe mu byamukoze ku mutima ari uburyo abantu bari bamushungereye.

Ati “Ubukwe ntabwo ari ugushora ibya mirenge, mu gihe umuntu anezerewe nta mpamvu yo kugora ubuzima, uyu mugeni rwose yankoze ku mutima niyemeza kumutwerera.”

Aline Gahongayire yaboneyeho gusaba abamukurikira ko badakwiye kwigora mu gihe bategura ubukwe.

Ibitekerezo

  • Uyiabaha angahe kugirango muhore mumwandika?

    Ibi ni ukuri uyu mugeni turaturanye hano mu masizi
    Ejo hari hahiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa