skol
fortebet

Hagiye gusohoka Prison Break itarimo Michael Scofield na mukuru we

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Filimi y’uruhererekane ya Prison Break igiye gushyirwa hanze igice gishya cya 6 aho izaba itubakiye ku bavandimwe babiri bakunzwe na benshi arimo Michael Scofield (Wentworth Miller) na Lincoln Burrows (Dominic Purcell).

Sponsored Ad

Iyi filimi yakunzwe na buri wese mu myaka ya za 2006 kugeza mbere gato ya Covid-19 ntiyishimiwe nkuko byari byitezwe kuko benshi mu bayikunze bakundaga Michael Scofield (Wentworth Miller) na Lincoln Burrows (Dominic Purcell).Icyakora nayo ngo izaba ishingiye ku gutoroka gereza.

Sosiyete ya Hulu iri mu biganza bya Walt Disney yatangiye umushinga wo gutunganya igice gishya cya filime Prison Break cyanditswe na Elgin James wakoze filime zirimo; Mayans M.C,The Outlaws, Little Birds n’izindi.

Iyi Prison Break nshya yatangiye gukorwaho nyuma y’ibiganiro Elgin James (wanditse iki gice gishya) yagiranye na sosiyete zirimo 20th Television na Disney Television Studio, zakoze ibice byabanje.

Dominic Purcell abinyujije kuri Instagram yahishuye ko we na Miller batazagaragara muri iyi Prison Break nshya.

Yagize ati "Prison Break yari impano idasanzwe kuri njye n’abari hafi yanjye by’umwihariko umuryango wanjye.Ncishijwe bugufi n’ukuntu yakunzwe bidasanzwe hano no ku isi yose.......Mfitiye ideni benshi.

Ndabashimira mwese by’umwihariko abafana bose ku isi batumye ikundwa cyane.Intsinzi ntari niteze.Impinduka yazanye ku buzima bw’abantu buri gihe iranshimisha.

Mu gusoza,ikindi gice cya filime ’prison Break’ ntarimo na Wentworth kiri gutunganywa.Ndabifuriza amahirwe."

Uyu mukinnyi wa filimi ukomeye yasoje avuga ko hari andi mahirwe mashya kuri we yo kugaragara mu zindi filimi nshya gusa iyi atazongera kuyigaragaramo.

Prison Break ifite seasons eshanu, igitangizwa bwa mbere mu 2005 yagarukaga ku nkuru ya Michael Scofield [Wentworth Miller] wateguye umugambi wo gukora icyaha ashaka uko yafungwa kugira ngo agere ku mugambi wo kuzatorokesha umuvandimwe we, Lincoln Burrows ( Dominic Purcell) wari ufungiwe muri gereza yaranakatiwe igihano cy’urupfu ku cyaha cyo kwica musaza wa Visi Perezida.

Nyuma yo kugera muri gereza asanga inzira yateguye zitandukanye n’ukuri kw’ibyo yibwiraga, birangira umugambi we wiyongeyemo abandi bantu benshi.

Mu bitekerezo benshi batanze bavuze ko iyi filimi atari Prison Break bakunze kuko yaryoshye kubera aba bagabo babiri bari bafite amayeri ahanitse mu gutoroka za gereza zitandukanye.

Benshi bemeje ko iyi itazakundwa nk’izindi ndetse bamwe banenga igitekerezo cyo guhora muri filimi imwe kandi hakorwa n’izindi nshya.

Michael Scofield [Wentworth Miller] yavuze ko atazongera kugaragara muri iyi filimi kuko yakinnye akundana n’umugore witwa Sara Tancredi [Sarah Wayne Callies] ibintu atifuzaga ko byongera kubaho kuko asanzwe ari umutinganyi.

Ibitekerezo

  • Ntiyaba iryoshye kabisa BOMBI BATARIMO PEE!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa