skol
fortebet

Hamenyakanye ibihugu 3 bizakira igikombe cy’Afurika muri 2027

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupita w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ko ibihugu 3 bizakira igikombe cy’Afurika 2027.

Sponsored Ad

Ibi bihugu byahawe ubu burenganzira harimo ;Kenya ,Tanzania,Uganda.

Mu mpera za 2022 nibwo Kenya yagejeje ubusabe kuri Tanzania na Uganda bwo kwishyira hamwe bigasaba kuzakira Igikombe cya Afurika cyo mu 2027 muri gahunda bise “East Africa AFCON Pamoja Bid”.

Binyuze mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF iri kubera mu Misiri, kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Nzeri 2023, iyi mpuzamashyirahamwe yemeje ubusabe bw’ibi bihugu ibiha uburenganzira bwo kuzakira Igikombe cya Afurika mu 2027.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera muri Afurika y’Iburasirazuba kuva cyatangira gukinwa mu 1957.

Ibi bihugu bikomeje kuvugurura no kubaka ibibuga bigezweho, aho muri Kenya Moi International Sports Center iherereye Kasarani, Nyayo Stadium iri i Nairobi na Kipchoge Keino Stadium iherereye mu 300 Km uvuye mu murwa mukuru biri kuvugururwa.

Uganda nayo ifite Namboole Stadium, St Mary’s Kitende ndetse na Nakivubo Stadium iri kuvugururwa. Ni mu gihe muri Tanzania hari Benjamin Mkapa, Chamazi Complex isanzwe ari ikibuga cya Azam FC ndetse na CCM Kirumba iherereye Mwanza ari bimwe mu bibuga iki gihugu kizeye kuzakoresha.

CAF itegeka ko igihugu kizakira iri rushanwa kugira ibibuga bitatu by’imyitozo hafi ya stade na hoteli zifite byibura inyenyeri enye. Imyanya y’abanyacyubahiro yubatse neza, icyumba cyaberamo ikiganiro n’itangazamakuru cyakira abantu 50 n’umwanya wihariye w’itangazamakuru.

Cameroun yakiriye Igikombe cya Afurika giheruka, yubatse stade esheshatu nshya zubatse mu mijyi ine itandukanye, hoteli n’ibindi nkenerwa byose byatwaye miliyoni 885$.

CAF kandi yahaye Maroc uburenganzira bwo kuzakira Igikombe cya Afurika mu 2025. Iki gihugu cyaherukaga ku cyakira mu 1988 ubwo cyegukanwaga na Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa