skol
fortebet

Ibyamamarekazi nyarwanda batigisa imbuga nkoranyambaga z’I Kigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bwagaragaje ko abaturage bagera kuri miliyari eshanu, ni ukuvuga abangana na 60% by’abatuye Isi bakoresha izo mbuga, ndetse n’igihe bazimaraho cyiyongereye kigera ku masaha abiri n’iminota 26.

Sponsored Ad

Ikigo gitanga ubujyanama ku kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cya Kepios, kigaragaza ko iyo mibare yazamutseho hafi 3,7% ugereranyije n’iy’umwaka washize.
Uwo mubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga uri kwegera uw’abakoresha internet kuri ubu bageze kuri miliyari eshanu na miliyoni zirenga 19, bangana na 64% by’abatuye Isi.

Kuri iyi nshuro ariko, abakoresha izi mbuga bagenda barutanwa bijyanye n’ibihugu ndetse n’igice baturukamo, n’uko iterambere mu ikoranabuhanga rizamuka mu bihugu.

Nko muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, byibuze umuntu umwe muri 11 akoresha imbuga nkoranyambaga, mu gihe nko mu Buhinde umwe muri batatu ari bo bazikoresha.

Mu Rwanda naho abaturange bagenda basobanukirwa ikiza cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho usigaye usanga abantu bashaka kumenyekanisha ibikorwa byayo bifashishije bamwe mu byamamare nyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi .

Ubusanzwe u Rwanda n’igihugu gikunze kugarukwaho mu kugira abakobwa b’uburanga n’ikimero cyiza muri Afurika, kuri ubu kuva aho imbuga nkoranyambaga zatangira gukoreshwa mu rwa gasabo hari ababigiriyemo amahirwe menshi , bitewe nuko bagenda bazibyaza mo umusaruro ndetse hari n’abo zitunze mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuri uru rutonde tugiye kugaruka ku banyarwandakazi bakunzwe ku mbugankoranyambaga hano mu Rwanda ndetse banakurikirwa n’abantu benshi ku nkuta zabo by’umwihariko urubuga rwa Intagram.

1. Alliah Cool

Ambasaderi Isimbi Alliance wamenyekanye muri Cinema nka Alliah Cool n’umwe mubanyarwandakazi bavugisha benshi ku mbugankorambaga , bitewe n’uko amaze kubaka izina mu ruhando rw’imyidagaduro yahano mu Rwanda ndetse n’iyo muri Nigeria aho yazamukiye muri sinema cyane akamenyekana.

Alliah Cool aza ku myanya wa mbere mu banyarwandakazi bavugisha benshi i Kigali ,akurikirwa n’ibihumbi birenga 200 ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu munyarwandakazi kandi , ku ya 11 Gashyantare 2022, nibwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria, One Percent International MGT yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].

2.Miss Mutesi Jolly
Ku mwanya wa Kabiri mu banyarwandazi bakunze kugarukwaho mu myidagaduro y’u Rwanda turahasanga Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya miss Rwanda muri 2016.

Miss Mutesi Jolly ubusanzwe impamvu akunze kuvugwaho cyane bikagarukwaho n’abenshi mu bakoresha imbugankoranyambaga n’ukubera uburyo akunze gutanga ibitekerezo byibanda cyane mu kuvugira igitsina gore , kandi abenshi bakunze kumugaruka ho kubera ibitecyerezo by’ubwenge atanga y’ifashishije imbuga nkoranyambaga.

3.Scovia Mutesi

Mutesi Scovia n’umwe mu banyarwandakazi bakunzwe cyane mu itangazamakaru bitewe n’uburyo akora ibiganiro byibada cyane kuri sosiyete nyarwanda , detse n’ibijyanye na politiki.

4. Miss Kayumba Darina
Umunyamideli Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akaba uri n’umwe mu bagize mjwmodelsmanagement unasanzwe unamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe aza mubanyarwandakazi batigisa imbuga nkoranyambaga z’i Kigali


5. Miss Naomie Nishimwe

Miss Nishimwe Naomie wagukanye amakamba 2 muri Miss Rwanda ya 2020 nawe aza mu bakobwa ba banyarwandakazi bakunzwe cyane mu myidagadduro y’u Rwanda , uretse ibyo akunze kugaragara nk’umukobwa w’urugwiro kandi wifitemo n’impano yo gusetsa.

6.Shaddybooo


7.Yolo The Queen

8.Anita Pendo

9.Kate Bashabe

10.Miss Muyango Claudine

11.Miss Uwicyeza Pamella

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa