skol
fortebet

Imbamutima za Miss Alicia wasize uruhinja rw’amezi 4 Akaza kwita izina Ingagi

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Alicia Aylies wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2017 uri i Kigali, yahishyuye icyo yakunze akigera mu Rwanda.

Sponsored Ad

Aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru , Miss Alicia Aylies w’Imyaka 25 yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko akaba yishimiye uko yabonye igihugu gifite isuku kandi kikaba cyiza .

Yakomeje ati “Ndi mu Rwanda ndashimira ‘Visit Rwanda’ ndetse na PSG bantumiye mu birori byo ‘Kwita Izina’. Nari narabyumviseho byinshi, sinjye uzibonera ingagi n’amaso yanjye nkanitabira ibi birori by’ingirakamaro ku gihugu cyanyu.’’

Ubusanzwe afite umwana w’amezi ane yise Tamalia ariko ntabwo bari kumwe mu Rwanda. Yavuze ko ari bwo bwa mbere yamusize ariko akaba yishimira ko byabayeho ku bw’impamvu nziza .

Abajijwe impamvu atajya yerekana se w’uyu mwana, yavuze ko ari ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwite bw’uwo babyaranye.

Ati “Ntabwo ari icyamamare, ni umuntu usanzwe nkanjye. Ariko, ntabwo ari ibanga ni ugushaka kurinda ubuzima bwite kubera ko iyo ushyize hanze ubuzima bwawe utuma abantu bamwe batangira kureba ibyiza n’ibibi[…] umunsi umwe nshobora kuzabishyira hanze, ntabwo ayo mahirwe aragera igihe cyo kugira ngo nganzwe n’ibyo byiyumviro.’’

Yavuze ko atahita yemeza ko hari imishinga afite mu Rwanda cyane ko ari ku nshuro ya mbere aje muri iki gihugu gusa avuga ko hagize amahirwe abaho atabyanga.
Ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda ubu ndi gusura igihugu ndeba ibintu bitandukanye.”

Alicia Aylies yamamaye cyane mu 2017 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss France, nyuma yo kwegukana irya Miss French Guiana. Uretse kuba Miss France yitabiriye kandi irushanwa rya Miss Universe gusa ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Mu 2021 nibwo Alicia Aylies wari wiyemeje kwinjira mu muziki, yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Mojo’. Uyu mukobwa uzwi nk’umunyamideli kugeza ubu afite indirimbo ebyiri kuko nyuma y’iyo yahereyeho yasohoye indi yise ‘Abuser’.

Mu Ukuboza 2022 uyu mukobwa nibwo yahishuye ko atwite, muri Mata uyu mwaka yibaruka imfura ye. Uretse kuba yarabaye nyampinga w’u Bufaransa ubu akomatanya ibijyanye no kumurika imideli n’umuziki ndetse anafite ‘brand’ ye ijyanye n’imideli ashaka kubaka kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa