skol
fortebet

Imbamutima za Miss Uwicyeza Pamella nyuma yo guhabwa ‘Range Rover’ n’umugabo we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26 Nzeri 2023 ,Umuhanzi The Ben ayahaye impano y’imodoka y’akataraboneka umukunzi we Uwicyeza Pamella , uyu mukobwa yerekanye umunezero yatewe no guhabwa iyi mpano .

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yacyeje umukunzi we The Ben wamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ amubwira ko amukunda bihebuje ndetse ko ngo yishimira kuba ari mu Isi y’urukundo rw’ubuzima bwe.

Mu 2019, nibwo hatangiye kuvugwa inkuru ’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Miss Pamella yatangiye guca amarenga ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, ubwo Miss Pamella yashyiraga ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe".

The Ben na Uwicyeza nyuma yo guhabwa imodoka

Kuva ubwo hatangiye kuvugwa umubano wihariye hagati y’aba bombi, ariko bakanga kugira byinshi babivugaho.

Byatangiye gushimangirwa n’amafoto y’aba bombi, yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga ko bakunda gusohokana kenshi kandi ko muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko Kuwa 9 Mutarama 2021, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ’Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo

Mu mpera za 2020 nibwo aba bombi bahamije ko bari mu munyenga w’urukundo , haciyeho umwaka umwe babyeruye ,The Ben ahita yambika impeta Miss Uwicyeza Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Ku ya 31 Kanama 2022 naho nibwo Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa