skol
fortebet

Ishimwe Butera, amazina y’umwana wa Knowless na Clement

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye bibarutse imfura yabo, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, bamaze kwemeza amazina bise umukobwa wabo. Aho yahawe amazina ya se na Nyina [Ishimwe Butera].
Kenshi wasangaga iyo umwana avutse, se w’umwana ariwe wagiraga uruhare rukomeye mu kwemeza amazina umwana azahabwa. Kuri Knowless na Clement biratandukanye kuko aba bombi bagaragaza ko bumvise icyo uburinganire aricyo bahurije hamwe bita umwana wabo. Izina ’Ishimwe’, imfura yabo yahawe riva kuri se Ishimwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye bibarutse imfura yabo, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, bamaze kwemeza amazina bise umukobwa wabo. Aho yahawe amazina ya se na Nyina [Ishimwe Butera].

Kenshi wasangaga iyo umwana avutse, se w’umwana ariwe wagiraga uruhare rukomeye mu kwemeza amazina umwana azahabwa. Kuri Knowless na Clement biratandukanye kuko aba bombi bagaragaza ko bumvise icyo uburinganire aricyo bahurije hamwe bita umwana wabo.

Umuryango wa Knowless na Clement washimye kubw’umwana wabo

Izina ’Ishimwe’, imfura yabo yahawe riva kuri se Ishimwe Clement naho izina ’Butera’ yahawe riva kuri nyina Butera Jeanne D’Arc. Mu butumwa bombi bashyize ku rukuta rwa instagram bagaragaje ishimwe bafite ku Imana banaboneraho gutangaza amazina y’umwana wabo.

Ifoto iherekeje ubutumwa banditse, hagaragaraho intoki z’umwana wabo birinze gushyira hanze isura ye. Bati "Ishimwe cyangwa Butera, Nyagasani umuryango wacu uzahora ugushimira ku bw’iyi mpano y’agaciro gakomeye waduhaye.... Nyagasani ndagusaba ubwenge, umuhate n’ubushobozi bwo kumurera uko bikwiye."
Banagaraje kandi umurongo wo muri Bibiliya ujyanye n’ishimwe ryabo, uboneka muri Zaburi y’127 kuva ku murongo wa 3 kugeza ku murongo wa 7. Bati: "Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa