skol
fortebet

Ishimwe Sandra wari umukinnyi w’imena muri filime ’City Maid’ yamaze kuyisezeramo

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi,Ishimwe Sandra, wari umukinnyi w’imena muri filime ’City Maid’ yavuze ko yamaze kuyisezeramo kubera ubwumvikane buke n’abayitegura.

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko yasezeye gukina muri iyi filime kubera Impamvu atumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment.

Sandra yagaragaye mu bice bitandukanye by’iyi filime, ubuhanga bwe, uko akina ubutumwa n’ibindi byagiye bituma ’City Maid’ ikundwa cyane, yaba kuri Youtube no kuri Televiziyo Rwanda.

Ishimwe Sandra amaze imyakairenga icumi atangiye umwuga wa sinema,ariko yamenyekanye cyane muri City maid nka Nadia,nubwo yakoze izindi filimi nka ’umubi’.

Sandra yahumurije abakunzi be ko atavuye mu mwuga wo gukina filimi nkuko hari ababitekereje.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa