skol
fortebet

Jay Polly umaze iminsi acecetse ahugiye mu biki?

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu minsi yashize ni bwo umuraperi Jay Polly yagarutse mu itangazamakuru cyane, nyuma y’ibikorwa bya muzika yagiye akora bikarangira bitagenze neza, uyu muhanzi yihaye umwanya aratuza yitekerezaho aruhura ubwonko nkuko yabitangarije itangazamakuru rishatse kumenya ibyo ahugiyemo muri iyi minsi amaze acecetse.
Jay Polly yagize ati ”Ubundi buri muntu wese akunda gukora ibintu bikagenda neza, iyo bitameze neza bivuga ko haba hari ikibazo rero bisaba ngo wicare ushake ikibazo ubone kukibonera (...)

Sponsored Ad

Mu minsi yashize ni bwo umuraperi Jay Polly yagarutse mu itangazamakuru cyane, nyuma y’ibikorwa bya muzika yagiye akora bikarangira bitagenze neza, uyu muhanzi yihaye umwanya aratuza yitekerezaho aruhura ubwonko nkuko yabitangarije itangazamakuru rishatse kumenya ibyo ahugiyemo muri iyi minsi amaze acecetse.

Jay Polly yagize ati ”Ubundi buri muntu wese akunda gukora ibintu bikagenda neza, iyo bitameze neza bivuga ko haba hari ikibazo rero bisaba ngo wicare ushake ikibazo ubone kukibonera umuti, nibyo nakoze ubu ndumva umwanya nihaye uhagije ngiye kugaruka ngaruke ndi Jay Polly mushya nze ndi Jay Polly wa cyera.”

Abajijwe ibyo yari ahugiyemo muri iyi minsi Jay Polly yavuze ko yafashe umwanya akicarana n’umuryango we, ariko hagati aho akaba hari izindi gahunda z’umuziki yari ahugiyemo zirimo gutunganya neza uburyo bw’imikorere y’umuziki we aho yanakoze indirimbo nshya ari bushyire hanze kuri iki cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2016.

Indirimbo “Too Much” Jay Polly azaba ayihuriyemo na Urban Boyz, Bruce Melody, Uncle Austin ndetse n’abana yiyemeje gufasha binyuze mu itsinda rya Tuff Gang.

Usibye iyi ndirimbo uyu muraperi wamamariye mu itsinda rya Tuff Gangz kimwe na bagenzi be babanaga muri iri tsinda, hari n’amasezetano yari arimo gukurikiranira hafi amasezerano yamaze kumvikana n’akabyiniro ka 514 Bar&Resto kugira ngo ajye aharirimbira buri wa kane w’icyumweru mu cyo bise “Hip Hop Night With Jay Polly” akazatangira akazi tariki 1 Ukuboza 2016 nkuko yabitangaje.

Jay Polly yakomeje avuga ko nubwo mu by’ukuri amaze iminsi adakora ariko mu mutwe yakoraga cyane yitegura kongera gushimisha abanyarwanda nkuko byahoze abinyujije mu bihangano byiza kandi byinshi.

Src: Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa