skol
fortebet

Kanye West yangiwe kujya iwe agumishwa mu Bitaro

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Icyumweru kirirenze Umuraperi Kanye West ari mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles. Yagize kibazo cyo kugira uburakari bukomeye n’ibindi bibazo bwo mu mutwe bitandukanye binatuma yita Jay-z n’umugore we Beyonce abagambanyi.
Nyuma yo gusubika ibitaramo 21 byari bisigaye ngo asoze urugendo yise ’Saint Pablo Tour’ avuga ko atameze neza ndetse ku gitaramo cya nyuma agakubita hasi indangururamajwi, yahise atangira gukurikiranwa n’abaganga be bwite. Nyuma y’iminsi micye, Police yaje gutabazwa ibwirwa (...)

Sponsored Ad

Icyumweru kirirenze Umuraperi Kanye West ari mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles. Yagize kibazo cyo kugira uburakari bukomeye n’ibindi bibazo bwo mu mutwe bitandukanye binatuma yita Jay-z n’umugore we Beyonce abagambanyi.

Nyuma yo gusubika ibitaramo 21 byari bisigaye ngo asoze urugendo yise ’Saint Pablo Tour’ avuga ko atameze neza ndetse ku gitaramo cya nyuma agakubita hasi indangururamajwi, yahise atangira gukurikiranwa n’abaganga be bwite.

Kanye West yahawe ikindi cyumweru mu bitaro

Nyuma y’iminsi micye, Police yaje gutabazwa ibwirwa ko uyu muraperi arembeye iwe kuburyo byasabye imbangukira gutabara ariko Kanye West abanza kwanga kujya kwa muganga bisaba ko ajyayo ari uko ashyizweho amapingu.

Uyu muraperi amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center yajyanyweyo tariki ya 21 Ugushyingo 2016. TMZ yavuze ko Kanye yagombaga kuva mu bitaro kuwa 28 Ugushyingo uyu mwaka ariko abaganga banze ko asohoka atarakira neza.

Yaba Kim Kardashian n’umuryango we bifuzaga ko uyu mugabo yajya hanze y’ibitaro agakuriranwa ari iwe ariko abaganga bemeje ko bitashoboka agomba kuhaguma kugeza igihe bazabona akize neza.

Kanye West, yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma agira umujinya cyane ngo ndetse ubwo yari mu gitaramo cya nyuma yabwiye Jay z na Beyonce ko atacyari inshuti yabo kuko bamutererenya ubwo umugore Kim yafatirwagaho imbunda nabajuru mu mujyi wa Paris.

Uyu muraperi yavuze ko Jay z na Beyonce ari abagambanyi kuko batigeze bamusura igihe yari mu byago. Yanavuze ko atigeze ajya mu matora yahuzaga Clinton na Trump ariko avuga ko yari gutora Trump.

Ibitaramo bya Kanye West byari biteganyijwe kuzarangira kuwa 31 Ukuboza 2016, yagombaga kuzaririmba mu bihe bitandukanye i Dallas, Denver, Atlanta, Philadelphia, Detroit, Boston, New York City na Washington, D.C. n’ahandi hatandukanye.

Kanye West arwajwe n’umugore we Kim Kardashian umuhora iruhande. Nta muntu ufite aho ahuriye n’itangazamakuru wemereye kumusura kabone n’ubwo baba ari inshuti magara ze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa