skol
fortebet

Madederi wo muri Papa Sava yahawe impano ikomeye n’umukunzi we

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi uri mu bakunzwe,Dusenge Clenia uzwi ku izina rya Madederi muri filimi ya Papa SAVA, yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we Rugamba Faustin uzwi muri ruhago nka Cote Fort,mu makipe yo mu majyaruguru.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha HOSE,avuga ko aba bombi bamaze igihe bari mu munyega w’urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Madederi yagaragaje ko yishimiye iyi mpano y’imodoka yahawe ndetse ashimira uyu mukunzi we.

Faustin Rugamba uzwi nka Cote Fort yahoze akina umupira w’amaguru mu Rwanda no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho kuri ubu anasigaye atuye muri Leta ya Arizona.

Rugamba yakiniye Zebra fc kuva 2007-2009 , 2008 anayibera captain , yaje gukomereza muri Musanze FC iyo yavuyemo akomereza muri Interforce hagati ya 2010 kugeza 2011 ayivamo yerekeza muri Sunrise . Muri 2012yahise ayibera Captain mbere gato y’uko yerekeza gukina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ikipe yari mu mugi witwa Austin yitwaga Austin Azetex fc.

Faustin yayikinye Austin Azetex fc imyaka ibiri , nyuma yayo akinira Real Cauthamo fc iyi yavuyemo asezera kuri ruhugo nk’uwabigize umwuga.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa