skol
fortebet

Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ku kugaruka u irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima Abdallah yabajijwe ku hazaza h’irushanwa rya Miss Rwanda ryakurikirwaga cyane mu Rwanda.

Sponsored Ad

Irushanwa rya Miss Rwanda riheruka muri 2022 ubwo ryegukanwaga na Nshuti Muheto Divine.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba.

Ati "Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n’izindi nzego. Ariko ubwo nk’uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…"

Yavuze ko gusubukura Miss Rwanda bizabanzirizwa no kubanza kwisuzuma, kureba uko byakorwaga, impamvu byategurwa n’umuntu ku giti cye, uko Minisiteri zagize uruhare mu kuyitegura, inyungu yavuyemo, ibibazo byabonetsemo n’ibindi.

Akomeza ati “Twungutse iki muri ibyo, byagize bibazo ki […] Igihe twabiteguriye byatwunguye angahe? (Gutegura Miss Rwanda). Tuzabireba, hari igihe wasanga bijya guhura, ugasanga wenda bitagikenewe. Numva twabikora ariko tugashyiramo ...n’icyo bimaze mu muco.”

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo agatotsi ubwo uwariteguraga Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatabwaga muri yombi mu kwezi kwa kane 2022,ashinjwa ibirego birimo gusambanya ku gahato bamwe mu bakobwa baryitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa