skol
fortebet

Miss Josiane yasubije abavuze ko yatewe agahinda gakabijje n’umusore wamwambitse impeta akamubenga

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe nk’uwakunzwe n’abantu benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019 (Miss Popularity) yasubije abamwibasiye bavuga ko yarwaye agahinda gakabije nyuma yo gutandukana n’umusore wari wa mwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore nyuma akirongorera undi mukobwa.

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na MIE EMPIRE ,yabajijwe ku byavuzwe ko yarwaye agahinda gakabije nyuma yo kubengwa n’umusore wari wamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore , maze nyuma akirongora indi nkumi .

Miss Josiane asubiza yagize ati” abibaza ko narwaye agahinda gakabije (Depression ) baribeshya kuko njyewe ntago numva ukuntu nakunda umuhungu yanyanga kumva byacitse , cyangwa se ngo mbabare umutima wende kumeneka ngo bimbuze ubuzima bwanjye busanzwe”.

Ku ya 15 Kanama 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho magufi agaragaza Miss Josiane mu ikanzu y’igitenge, yambikwa impeta abasore basanzwe bambika abo bifuza ko bazarushingana.

Ni ibirori byari byateguwe mu buryo bubereye ijisho, mu cyumba cyari gitatse indabo, ndetse mu mashusho yafatiwe aho hantu humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru basaba Josiane kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa