skol
fortebet

Miss Uwicyeza Pamella yaharecyeje The Ben I Bujumbura[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

The Ben ari kumwe n’umugore we, Uwicyeza Pamela bahagurutse i Kigali kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 berekeza i Bujumbura aho bitabiriye ibitaramo uyu muhanzi afite i Burundi.

Sponsored Ad

Uretse Uwicyeza Pamella, The Ben yahagurukanye i Kigali n’umuhanzikazi Babo ndetse n’umusore ushinzwe umutekano.

The Ben ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa