skol
fortebet

Miss World 2017: Miss Mutesi na bagenzi be berakanye impano buri wese yibitseho

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na bagenzi batangiye igikorwa cyo kwerekana impano buri wese yifitemo ari nako bahabwa ikaze mu ishuranwa ryo guhatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’isi 2017.
Abakobwa 120 nibo bahatanye muri iri rushanwa mu gihe u Rwanda ari ubwa mbere rwitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza riba buri mwaka. Miss Jolly yiyerekanye afite agaseke nka kimwe mu birango by’umuco nyarwanda. Ni mu myiyereko yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016. Mu (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na bagenzi batangiye igikorwa cyo kwerekana impano buri wese yifitemo ari nako bahabwa ikaze mu ishuranwa ryo guhatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’isi 2017.

Abakobwa 120 nibo bahatanye muri iri rushanwa mu gihe u Rwanda ari ubwa mbere rwitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza riba buri mwaka. Miss Jolly yiyerekanye afite agaseke nka kimwe mu birango by’umuco nyarwanda. Ni mu myiyereko yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016.

Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016, nibwo Miss Mutesi Jolly, yageze mu Mujyi wa Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika, ahari kubera irushanwa. Tariki ya 27 Ugushyingo uyu mwaka, nibwo habaye igikorwa cyo kumenyana kw’abitabiriye irushanwa nyuma yaho buri mukobwa yerekana impano afite ‘talent audition’.

Jolly yari mu cyiciro cy’abakobwa bakomoka muri Aziya na Amerika y’Epfo. Buri mukobwa yagombaga kwiyerekana mu byiciro bibiri. Mu byo berekanye harimo,Gucuranga, no kubyina.

Mbere yo kuva i Kigali, Miss Mutesi Jolly yabwiye itangazamakuru ko ikimujyanye muri Amerika ari intsinzi ariko nanone ataramuka atsinze akabyakira.

Ati “Kuri njyewe ni ishema, abantu benshi bagiye bavuga ko ari amahirwe u Rwanda rugize ariko ni ikimenyetso kigaragaza ko bishoboka kandi ni inshingano zanjye gutsinda. Ntabwo ngiye nihagarariye, ngiye guhagararira igihugu cyanjye, nzakora ibishoboka byose ishema ryanjye ndihagarareho.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizasozwa 20 Ukuboza 2016. Ni ku nshuro ya 65 riri kuba kuko ryatangiye mu 1951. Kiki Håkansson ukomoka muri Sweden niwe wa mbere wabaye Nyampinga w’isi mu 1951.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa