skol
fortebet

Mussa Esenu yamaze gutandukana na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, rutahizamu ukomoka muri Uganda, Mussa Esenu yamaze gutandukana n’iyi kipe yaguze abataha izamu babiri.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, ni bwo havuzwe amakuru y’ibiganiro byari hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports na Mussa Esenu, byaganishaga kumwongerera amasezerano.

Uyu munya-Uganda utaragize igikundiro muri iyi kipe, yamaze gutandukana na yo nyuma yo gusoza amasezerano ye ariko impande zombi ntizibashe guhuza ibiganiro byo kuyongera.

Rayon Sports iherutse kongera imbaraga mu busatirizi bwa yo, isinyisha umunya-Sénégal, Alon Paul Gomis na Alysény Camara Agogo ukomoka muri Guinéa Conakry, bombi basinye amasezerano y’amezi atandatu.

Aba bombi baraza biyongera kuri Rudasingwa Prince na Charles Bbaale.

Amakuru avuga ko Gasogi United iheruka gutandukana na Rutahizamu Maxwell Lavel Djumekou kubera umusaruro udashimishije, irimbanyije ibiganiro n’uyu rutahizamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa