skol
fortebet

Muzehe Valdez wakunzwe muri filimi ’Los Bastardos’ nka Roman Cardinal yapfuye

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime w’inararibonye muri Filipine, Ronaldo Valdez,wamenyekanye nka muzehe Don Roman cyangwa Roman Cardinal yapfuye ku myaka myaka 76, nkuko byemejwe n’umuryango we na polisi yo mu mujyi wa Quezon (QCPD).

Sponsored Ad

Ku cyumweru,tariki ya 17 Ukuboza 2023, nyuma ya saa sita,nibwo Valdez yasanzwe n’umushoferi we,Angelito Oclarit, mu ntebe mu rugo rwe rwo mu mujyi wa Quezon afite ibikomere by’amasasu mu mutwe [hafi n’ijisho] .

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu musaza yasanzwe afashe masotera [pistol] ya Norinco 45 caliber na magazine irimo ubusa mu kundi kuboko.

Ikinyamakuru Daily Tribune, kivuga ko iperereza ry’abapolisi, cyatangaje ko yapfuye azize kwiyahura yirashe,gusa polisi y’Akarere n’Umujyi wa Quezon yavuze ko irindiriye ko ibisubizo by’ibizamini bya laboratoire bisohoka ngo ibone gushyira ahagaragara itangazo ku cyishe uyu musaza.

Umuyobozi wa QCPD, BGen, Redrico Maranan,nkuko Ikinyamakuru The Manila Times kibitangaza, yagize ati: "Ubu turi gukora iperereza ryimbitse kugira ngo tumenye icyateye urupfu rwa [Valdez]."

Gikomeza kigira kiti: “Turumva uko iki kibazo gikomeye; kubw’ibyo, turimo gukora cyane kugira ngo dukusanyirize hamwe ibimenyetso byose bifatika. Turasaba kandi abaturage kwirinda gufata umwanzuro no kubahiriza icyifuzo cy’umuryango wo gukora ikiriyo mu muhezo. ”

Umuhungu wa Valdez, Janno Gibbs, yemeje aya makuru ku rubuga rwa Instagram ku wa mbere. Yasabye kandi kubaha ubuzima bwite bw’umuryango mu gihe bari mu cyunamo.

Uyu musaza akimara kubonwa n’uyu mushoferi we,yahise ajyanwa mu bitaro ariko hatangazwa ko yapfuye.

Valdez, amazina ye yose ni James Ronald Dulaca Gibbs, yari afite umugore witwa Maria Fe Ilagan Gibbs,n’abana babiri bazwi cyane, Janno na Melissa.

Uyu musaza yafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma muri sinema ya Filipine yari amazemo imyaka isaga 50.

Yakinnye muri filimi zakunzwe nka "May Minamahal," "The Mistress","Seven Sundays" na filimi z’uruhererekane zica ku ma TV nka ’Los Bastardos’iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda mu gihe cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa