skol
fortebet

Ngo bazarongora/rongorwa ryari ? Dore abasitari 4 basabwa n’abafana babo ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwe n’ikintu kingenzi cyane mu buzima bw’aburimuntu wese ,ariko usanga bamwe mu byamamare nyarwanda batabyikoza habe n’agato ndetse hari n’abakunda kubazwa kuri iyo ngingo bakaruca bakarumira ntihagire icyo babivugaho.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare nyarwanda bikunze gusabwa n’abafana gukora urubukwe abandi bagasabwa kwerekana abakunzi ariko bo ntibagire icyo babivugaho.

1.King James

Umuhuhanzi King James n’umwe bakunzwe kwibazwaho na benshi kubera ko ntanarimwe aragaragaza umukunzi bari mu rukundo ndetse abakunzi be bakunze kumwishyuza ubukwe .

Mu kiganiro King James yigeze guha Kiss Fm , yabijijwe igihe azakorera ubukwe cyagwa se niba yariyemeje kusaza adashatse avuga ko igihe iyo kigize umuntu abikora.

Yasubije ati” Ibyo iyo igihe kigeze umuntu arabikora nubwo umuntu aririmba bigafasha abandi” , akomeza avuga ko igihe nikigera nawe abandi bazamuririmbira indirimbo z’urukundo igihe azaba arurimo”.

Kuva muri za 2009 King James yagiye akora ibihangano by’urukundo kenshi ndetse avuga ko impamvu ari uko urukundo ari ikintu kigari kidashobora kurangira kikanahuza abantu.

Yagize ati “Nanjye birangora iyo abantu babimbajije (Kuririmba indirimbo nyinshi z’urukundo ) ariko nkaba ntarerekana urukundo rwanjye, ariko ubusanzwe inkuru z’urukundo ndirimba nziha umwanya nkicara nkandika ,nkareba inkuru z’abantu mu buryo butandukanye”.

Kuri ubu nta narimwe uyu munzi ararekana umukunzi we.

2.Kate Bashabe

Umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,Kate Bashabe nawe aza mu bakobwa bafite igitinyiro kubera uburyo yihagazeho , kandi aza mu byamamare bitajya byerekana abakunzi , n’ubwo yavuzweho gukundana n’icyamamare Sadio Mane nyuma akabihakana mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show .

Icyo gihe Kate ahakana iby’urukundo rwe Sadio Mane yavuze ko uwo musore ari abanyamakuru bamumushyigiye Ati “Uwo mubano n’abandi banyamakuru ni mwebwe muwuzi.nimwe mwawutangije”

Mu rwenya rwinshi yakomeje agira ati “Icyo nshaka kukubwira,mwe mwishyire hamwe munshakire umugabo mumumpe noneho mujye mumuvuga mumuzi. Ntabwo tuziranye noneho ubyumve.Niwe wenyine se,iyo nigiriye ahantu muhita mumunshyingira...

Njyewe sinabona aho mbarega, mwanyiciye isoko, muranshakira umugabo,mumuzane mujye mumuvuga mumuzi,kuko njyewe ibi ndabirambiwe maze kwiheba.

Njyewe ibintu nabyumvise nkuko namwe wabyumvise. Ntabwo tuziranye [Sadio mane] ubyumve, maze kubirambirwa pe, maze no kwiheba, ibintu byo kwirirwa munshyingira abantu, munyicira isoko, ubu nta musore w’umunyarwanda wanyivugishiriza, ntawumbaza izina, barambona bakiruka bati "umugabo ni…’.”

Kate Bashabe yavuze ko mu myaka ishize yari afite inshingano nyinshi ku buryo atari gushaka ariko yemeje ko "Iki nicyo gihe, mu myaka 2 bishobotse yakubaka cyane ko ngo yifuza "kubyara akororoka."

Abajijwe niba afite umukunzi yagize ati "Isoko mwirirwa munyicira se umuntu arihe?.Abanyamakuru n’abantu bareba iki kiganiro,munsobanurire ukuntu mushobora kunyicira isoko bigeze aha."

Uyu mukobwa uzwi cyane mu byo kumurika imideli yavuze ku nzu y’akataraboneka yubatse i Rebero mu Mujyi wa Kigali yamaze imyaka 4 yose yubaka.

Ati "Zari inzozi zanjye nazigezeho.Iyi nzu iri ahantu hanini hari kujya inzu nyinshi,mama yari yanze ngo dukore business ariko iyo ufite inzozi ugategereza Imana ikaguha amahirwe ...Inzozi zanjye zari izo kugira inzu nini nziza cyane [mansion]mbere y’uko ngira imyaka 30.Inzu narose nayigezeho ku myaka navuze.Naravuze ngo reka nkore ikintu...niyo mpamvu abantu bavuga byinshi ngo siwe wayiyubakiye ariko ninjye uzi ukuri kwabyo,intambara nanyuzemo ngo nyubake.Yatwaye imyaka 4.Amafaranga sinayavuga ni menshi cyane.."

3. Niyitegeka Gratien(Papa Sava,Seburikoko)

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda , Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye muri sinema arimo nka seburikoko , nawe aza mu byamamare byifurizwa kurongora , dore ko ntanarimwe arerekana umukunzi we mu ruhame ,kuva yamenyekana.

Ni kimwe mu bibazo yakunze kubazwaho mu itangazamakuru kuva yakwinjira mu ruhando rw’abakinnyi ba filime; biba akarusho nyuma ya filime zamwubakiye izina zirimo ‘Seburikoko’ itambuka kuri Televiziyo Rwanda, ‘Papa Sava’ ategura akanatunganya n’izindi.

Bamwe mu bafite imiyoboro ya Youtube bagiye bafata amafoto amugaragaza yatahiye ubukwe umuntu runaka, hanyuma bakayahuza na bamwe mu bakinnyi ba filime b’abakobwa basanzwe bakorana cyangwa se abandi, maze bagasohora inkuru zifite imitwe yemeza ko ‘Papa Sava yakoze ubukwe’.

Ku wa 15 Nzeri 2021, Shene ya Youtube yitwa Cornell Dish yasohoye video yahaye ’title’ igira iti “Papa Sava yakoze ubukwe mu ibanga? Dore byinshi twamenye kuri ubu bukwe bwa Papa Sava.”

Mu mashakiro ya Google n’aho biragoye kuburamo inkuru zivuga ku bukwe bwe. Ariko mu bitangazamakuru by’amajwi cyangwa se ibikorera kuri internet, ntihigeze hatambukamo inkuru zivuga ko Niyitegeka Gratien yaba ari mu rukundo.

Muri Nzeri 2021, uyu mukinnyi wa filime usanzwe ari n’umusizi yabwiye Translite Line ati “..Mba numva ndi muzima nta kibazo, imashini mu ma saa kumi n’imwe, ibyiyumviro bikwerekeza ku mukobwa wumva wifuza nabyo birahari.”

Icyo gihe yavugaga ko yatinze gushaka kuko yabanje gushaka amafaranga no guhitamo uwo bazarwubakana ibihe n’ibihe.


4.Miss Mutesi Jolly

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss rya Miss Rwanda 2016 , ari muri banyampinga bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, nawe aza mu bakobwa b’igitinyiro yibazwa igihe azakorera ubukwe dore ko n’iyo abibajijwe mu biganiro bitandukanye abitera umugongo.

Miss Jolly Mutesi Jolly muri iyi minsi niba hari ikibazo gikunda kugaruka kuri we abazwa kenshi, ni "uzakora ubukwe ryari?" Ahanini biterwa n’uko bamufata nk’umuntu ukuze ugejeje icyo gihe kandi abakobwa bari kumwe muri Miss Rwanda 2016 n’abagiyeyo nyuma ye bamwe bakoze ubukwe ariko we bakaba nta n’umukunzi we bazi.

Mu kiganiro gigeze kugirana na ISIMBI Tv , Mutesi Jolly yavuze ko ibyo gukora ubukwe kuri we nta n’umwe bireba ,ariko ko kugira umuryango ari byiza ,akomeza avuga ko none gushaka atari itegeko kuri buri mukobwa wese, uzamutumira azamwambarira anamutwerere ariko bamugabanyeho igitutu kuko wasanga kuri we igihe kitaragera cyangwa se atanabiteganya.

Ati "Ibyo ntabwo bibareba, umuryango ni mwiza. Iyo biguhiriye ukagira umuryango ni byiza, ariko na none gushaka ntabwo ari intego ya buri mugore, bareke umuntu akore ibimubereye, ibyo yumva bimushimishije, wowe niba ushaka gushaka uzantumire nzagutwerera, ari ukukwambarira nzakwambirira ariko wimpatiriza gukora igihe cyanjye numva kitaragera cyangwa se ntanabishaka"

Hari n’igihe uyu mukobwa yigeze guha uburenganzira abakunzi be ku rututa rwa Instagram maze bamubaza ibibazo byerekeye ubuzima bwe maze umwe amubaza ni ba afite umukunzi , mu gusubiza Miss Jolly amusubiza avuga ko ko nta we ndetse ko nta n’uwo akeneye. »

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa