skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 4 Justin Bieber arushinze yahishuye ibintu bikomeye byamugoye mu rugo

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare, Justin Bieber, uherutse kwizihiza imyaka 5 amaze arushinze na Hailey Baldwin, yatangaje ko urugo rwabo ruhura n’ibibazo kimwe n’izindi ngo zose ndetse avuga ibintu 4 byamugoye kuva yarushinga.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike umuhanzi Justin Bieber n’umugore we w’umunyamideli Hailey Baldwin bizihije imyaka 5 bamaze barushinze. Nubwo urugo rwabo rugaragara nk’urubayeho mu munezero, Justin Bieber yatangaje ko kuba bombi barashakanye ari abasitari bitababuza guhura n’ibibazo kimwe n’abandi bose barushinze.

Mu kiganiro cyihariye Justin Bieber yagiranye na Vogue Magazine cyagarukaga ku buzima bwe kuva yarushinga, yavuze ko uko abantu babona urugo rwe atariko rumeze anagaruka no kubibazo 4 yahuye nabyo kuva yakora ubukwe na Hailey Baldwin.


Justin Bieber yahishuye ibintu 4 byamugoye kuva yarushinga na Hailey Baldwin

Justin Bieber yagize ati: ’’Kuko turi abasitari abantu batekereza ko tudahura n’ibibazo nk’iby’abandi bose bashakanye. Babona amafoto yacu tumeze neza bakumvako tubana mu munezero. Ariko uko tugaragara siko biba bimeze mu rugo kuko natwe duhura n’ibibazo. Kuva twabana tumaza kwitabaza abajyanama mu ngo (Marriahe Counselors) bagera kuri batatu kuko hari ibyo twanyuzemo tutari kubasha kwikemurira’’.

Uyu muhanzi ukomoka muri Canada, yakomeje agaruka ku bintu 4 byamugoye kuva yarushinga mu 2018. Yagize ati: ’’Hari ibintu bine navuga ko aribyo byangoye cyane mu rugo. Icya mbere ni uko twashakanye twihuse kandi tukiri bato. Nabwo twakundanye igihe kinini ngo tubanze tumenyane. Byabindi byose bitari byiza byo kumenya ku mukunzi wawe twebwe byatubayeho twaramaze kurushinga’’.

Kwihutira kurushinga bataramenyana neza no kutamenya kwihangana biri mu byagoye Justin Bieber

Justin Bieber yakomeye agira ati: ’’Icya kabiri ni uko njyewe ntazi kwihangana. Byabaye ngombwa ko mbyiga kuko narimaze kubona ko nibinanira n’urugo ruzaba runaniye. Icya gatatu ni uko twese turi abasitari, twakunze kugorwa n’ibyo imbuga nkoranyambaga zatuvugagaho. Rimwe na rimwe byanciye intege ku buryo hari igihe nizeraga ibyo bavuga ko nashatse mbihubukiye’’.

Icya kane Justin Bieber yavuze cyamugoye ni gufatanya umuziki n’urugo. Yagize ati: ’’Hari igihe cyageze ntakibasha gutandukanya Justin w’umuhanzi na Justin w’umugabo ugomba kwita ku rugo rwe. Icyo gihe nabifashijwemo na ’Therapist ’ wanyigishije ko umuntu ukenewe mu rugo rwanjye atari umuhanzi ahubwo hakenewe njyewe wanyawe. Iyo nsohotse mu rugo mba umuhanzi ariko iyo ngarutse mu rugo mba umugabo ufite inshingano’’.

Bieber avuga ko ibyo bibazo byose yabashije kubinyuranamo neza n’umugore

Nyamara nubwo Justin Bieber w’imyaka 29 avuga ko hari ibyamugoye mu rugo rwe, yanavuze ko yabashije kubicamo neza hamwe n’umugore we Hailey Baldwin avuga ko atigeze amwinubira ahubwo ko bafatanyije kubikemura.

Ni ubwa kabiri Justin Bieber akomoza ku bibazo yahuye nabyo kuva yarushinga

Hollywood Life, yatangaje ko iyi ibaye inshuro ya kabiri Justin Bieber akomoza ku bibazo by’urugo rwe, dore ko mu 2021 yari yatangaje ko umwaka wa mbere agikora ubukwe wari umwaka ugoye kuri we mu gihe ubusanzwe abakora ubukwe usanga baryoherwa n’umwaka wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa