skol
fortebet

Ommy Dimpoz yinjiye mu mushinga mushya w’indirimbo na The Ben nyuma yo kwitabira ubukwe bwe

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Ommy Dimpoz wari umaze iminsi muri Kigali aho yari yaraje mu bukwe bw’inshuti ye The Ben, yamaze gusubira iwabo aho asize akoze imishinga y’indirimbo.

Sponsored Ad

Ku wa 21 Ukuboza 2023 ni bwo umunya Tanzania ufite izina rinini mu muziki wa Africa y’Uburasirazuba, Omary Faraji Nyembo wamamaye nka Ommy Dimpoz mu ndirimbo zirimo "Me & You" yakoranye na Vanessa Mdee n’izindi, yageze i Kigali aho yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye Mugisha Benjamin (The Ben) washyingiranwaga na Uwicyeza Pamella.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ubukwe bubura iminsi ibiri ngo bubere muri Kigali Convention Center, yaryohewe na Kigali kugeza ubukwe bubaye akabutaha, akanagabira The Ben, impano y’ubutaka buherereye Zanzibar.

Ommy Dimpoz yakomeje kugirira ibihe byiza i Kigali biratinda, yitabiriye ibitaramo asiba ibindi. Mu byo yitabiriye harimo ibirori bya nyuma y’ubukwe bwa The Ben, ndetse n’ibirori bya Black Elegancy Party bya Kigali Boss Babes aho yanavuze ko agiye guha umukoro abakobwa b’ibimero ba Tanzania bakigira kuri Kigali Boss Babes.

Ommy Dimpoz yaratunguranye kubona ataritabiriye ibirori "White Party" bya Zari The Boss Lady uzwi cyane muri Tanzania dore yanabyaranye na Diamond Platnumz, inshuti ye.

Kuri ubu Ommy Dimpoz yasubiye muri Tanzania ariko se ajyanye iki?

Amakuru avuga ko The Ben na Ommy Dimpoz basuye Producer Element ndetse batangira umushinga w’indirimbo bahuriyemo. Ibi byabaye nyuma yo guhurira mu musangiro wa nyuma y’ubukwe(After Party wabereye muri B Hotel dore ko nawe yari yabyitabiriye. Aha ngo The Ben na Dimpoz basabye Producer Element umwanya na we arawubemerera.

Indirimbo ya mbere yari iyitwa "Yange" The Ben yandikiye Ommy Dimpoz akayikorana na Sey Shay na "I got you" bakoranye iri kuri album y’uyu munya Tanzania yise "Dedication".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa