skol
fortebet

Producer Bob ntiyemeranya n’abiyita abamanager b’abahanzi mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Ndayambaje Emmanuel uzwi cyane mu muziki nka Bob Pro avuga ko umuziki nyarwanda udakeneye abiyita abajyanama (managers), ko ahubwo ukeneye abakorera hamwe nk’itsinda rimwe ari abantu benshi kugira ngo bateze imbere umuhanzi icyarimwe.
Bob Pro avuga ko ibikorwa mu Rwanda aho usanga umuhanzi avuga ngo afite umujyanama we ntaho byabaye mu muziki, ko ahubwo hakenewe ibyitwa ‘Team Management’ aho kubaho abiyita ba ‘Managers’.
Mu gutanga ingero za bamwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’i (...)

Sponsored Ad

Ndayambaje Emmanuel uzwi cyane mu muziki nka Bob Pro avuga ko umuziki nyarwanda udakeneye abiyita abajyanama (managers), ko ahubwo ukeneye abakorera hamwe nk’itsinda rimwe ari abantu benshi kugira ngo bateze imbere umuhanzi icyarimwe.

Bob Pro avuga ko ibikorwa mu Rwanda aho usanga umuhanzi avuga ngo afite umujyanama we ntaho byabaye mu muziki, ko ahubwo hakenewe ibyitwa ‘Team Management’ aho kubaho abiyita ba ‘Managers’.

Mu gutanga ingero za bamwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, nka Diamond Platnumz n’abandi, Bob avuga ko umuziki ari ubucuruzi, ko kugira ngo waguke hakenewe ko umuhanzi ahabwa abantu benshi bakorana nawe.

Agira ati “Nicyo kintu njyewe ntekereza ko ari cyo cyiza, no kugira ngo umuziki wacu ukure hagomba kubaho ‘Team Management’ aho kugira ngo habeho ‘Managers’. Icyo nicyo gishobora gushyigikira umuhanzi neza buri wese afite icyo ashoboye; niyo mpamvu uzasanga no hanze hari abahanzi bafite abajyanama benshi buri wese afite icyo ashinzwe, abamwitaho, abashaka amafaranga, abategura ibitaramo, abamwamamaza n’abandi.”

Bob Pro, uri mu bamenyekanishije cyane impano ya Yvan Buravan, avuga ko n’abashora amafaranga mu muziki nyarwanda nabo bajya muri aya matsinda, umuhanzi akajya agira abo akorana nabo mu buryo bwagutse.

Iyo umubajije ku bisanzwe bikorwa mu Rwanda, Bob agira ati “Oya rwose ibikorwa mu Rwanda nta hantu byabaye. Ntabwo navuga ngo mbirwanye kuko wenda hari abakorana nabo, ariko rwose mu buryo bwiza bw’umuziki ucuruza ukanaguka, niba koko dushaka gufasha umuziki wacu ibyakorwa ni ‘Team Management’ niyo ikora akazi neza kuko ntabwo umutwe umwe wakwigira inama zose ngo ibintu bishoboke.”

Kuri ubu, we, Bob Pro, avuga ko ibi yabitangiye aho akorana n’abahanzi nka Jules Sentore, Yvan Buravan, Active, Bruce Melody n’abandi bagakorana mu buryo bwagutse, we ashinzwe gutunganya indirimbo zabo.

Anakangurira abandi bahanzi gutangira iyo nzira, bakava mu byo kugira abitwa ba ‘Managers’.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa