skol
fortebet

Producer Campos yanenze mugenzi we Ma Riva ku makosa 8 yakoze mu mashusho y’ indirimbo Bizu ya Yuda ya Danny Vumbi

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Nameless Campos watunganyije amashusho y’indirimbo Ziada ya Ama-G The Black na Urban Boyz akanatunganya Vimba Vimba ya 3 Hills aragaya bikomeye Producer Ma-Riva ku mitunganyirize y’indirimbo.
Campos, umaze umwaka umwe atunganya amashusho, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko mu ndirimbo Bizu ya Yuda Ma-Riva yayikoranye amakosa menshi atakwihanganirwa, kandi yagira ingaruka ku batunganya amashusho bose bo mu Rwanda.
Aha yagaragaje amakosa 8 ari muri iyi ndirimbo, agira ati, (...)

Sponsored Ad

Nameless Campos watunganyije amashusho y’indirimbo Ziada ya Ama-G The Black na Urban Boyz akanatunganya Vimba Vimba ya 3 Hills aragaya bikomeye Producer Ma-Riva ku mitunganyirize y’indirimbo.

Campos, umaze umwaka umwe atunganya amashusho, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko mu ndirimbo Bizu ya Yuda Ma-Riva yayikoranye amakosa menshi atakwihanganirwa, kandi yagira ingaruka ku batunganya amashusho bose bo mu Rwanda.

Aha yagaragaje amakosa 8 ari muri iyi ndirimbo, agira ati,

Muraho nshuti zanjye, uyu ni Nameless Campos; uyu munsi ngiye kuvuga ibintu byose byagenze nabo muri Video nshya yitwa Bizu ya Yuda ya Danny Vumbi:

1. Inkuru ibarwa muri iyi Video iraciritse cyane ku buryo iyi Video itakabaye ikandagiza ikirenge muri uyu mwaka wa 2016, ibi bintu ni ibyo mu 2009, nshuti yanjye Producer Ma Riva hano waratubeshye rwose.

2. Iriya nzu ya gakondo sinzi aho yaje guhurira no kuyibyiniraho imbyino zigezweho, niba ari uguhanga agashya none se kuki mwaje kuhahindura mukajya mukajya mu Mujyi? Aha nabuze impamvu y’aha hantu hose mwerekanye.

3. Kunoza amabara nabyo byakozwe gikene cyane cyane kuko ibicucu-cucu byagaragayemo nabi ku buryo nibaza nti, ese ni ubunebwe cyangwa hano muratwicira umwuga dukora? Ubanza mukoresha ibikoresho bimwe mutajya muhindura.

4. Uko Camera igenda ntabwo ituje habe na gato

5. Uko mwahisemo abo mwakinishije byo sinabivuga kuko aba bakinnyi mwakoresheje sinzi impamvu aribo mwakoresheje kuko bagaragara nk’abatari bari mu mwuka iyi nkuru irimo.

6. Inguni mwagiye mushyiramo Camera nazo ntizituma umuntu akurikirana uko inkuru imeze neza

7. None uko gusubiza inyuma amashusho (Video isozwa) ntabwo byari kugarurwamo nanone kuko n’ubundi twari twabibonye hano Video irabishye cyane

8. Amashusho nayo ni mabi rwose, mwari kuyanoza kurushaho

Nyuma y’ibi yongeyeho ati “Nyabuneka niba indirimbo idafite icyo itangaza cyumvikana ku wayiyoboye mujye mushaka abanditsi babyo cyangwa muyikore mu bundi buryo; izo nkuru zidafututse muzireke burundu, murakoze kubisoma.”

Nameless Campos yavuze ko ibyo yanditse ari inama yatangaga, nta rundi rwango rubirimo. Yavuze ko gutunganya amashusho y’indirimbo ari ibintu yize, bityo ko ababazwa no kubona utunganya indirimbo akora amakosa akabije bene aka kageni yagaragaje.

Yagize ati “Ni njye wabyanditse. Nta kibazo mfitanye na Ma-Riva rwose. Nabitangaje kuri Facebook kandi turi inshuti iyo nshyize ibintu kuri Facebook aba yabibonye; nanjye erega njya nkora amakosa ariko atari menshi nk’ayo we aba yakoze. Nta muntu utagira ikosa ariko iriya video yo irakabije. Irimo amakosa menshi, ibyo nanditse bigaragaza amakosa arenga 8 nabonyemo. Niba umuntu yerekanye amakosa aba agira ngo akosorwe ntabwo ntabwo aba ari ikintu kidasanzwe umuntu aba yakoze.”

Anagaragaza ko ibyo Ma-Riva yakoze yasebeje umwuga wabo.

Agira ati “Nk’iyo ugiye gusaba ahantu ho gukorera amashusho bisaba ngo ibintu uba ugiye kuhakorera bibe ari ibintu bizatuma n’undi uzajya kuhakorera babona ko dukora ibifatika tutahakoresha ibintu bitagenewe; hariya rero bakoreye ku nzu ya gakondo mu rukari ukabona barimo barabyina imbyino zigezweho uhita ubona ari ikosa rikomeye bakoze. Ikindi gihe barakubwira ngo musigaye musebya umuco gakondo, hano hantu ntabwo tukihatanga.

Ati “Ntabwo nabikoze mu rwego rwo gusebanya, nabikoze mu wego rwo kwerekana amakosa. Iyo amakosa utayerekanye ntabwo akosorwa, bisaba rero ngo hagire umuntu urivuga noneho n’abandi barikosore. Hari abambwiye ngo iyo mbimubwira we wenyine, ariko kubibwira umuntu umwe ntabwo ari byo mbona byatanga umuti nyawo ahubwo abatunganya amashusho ni benshi nabitangaje kugira ngo n’undi wese ukora ikosa nk’iryo nawe abone ko hari abantu baba bareba ibyo dukora bakatunenga.”

Kanda kuri iyi link urebe amashusho y’ indirimbo Bizu ya Yuda by Danny Vumbi: https://www.youtube.com/watch?v=4Ud0zNXOKYI

Ku rundi ruhande Danny Vumbi, nyir’iyi Video we yavuze ko uwo Nameless Campos atamuzi, ariko ko abona yashatse kwimenyekanisha gusa.

Yagize ati “Icya mbere ntawe nzi, uretse ko numva abantu babivuga ariko ntabyo nzi. Umuntu ashobora kuba ashaka kumenyekana, hari igihe abantu bashakisha uburyo bwabo bwo kumenyekana.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Vumbi yongeye arandika agira ati “Niba ndushanwa nanjye ubwanjye, kugucaho byamarira iki kandi byansaba gusubira inyuma? Nta jambo na rimwe wakwigira ku muntu wiga kuvuga!”

Twagerageje kuvugana na Ma-Riva, we atubwira ko ahuze, ari gufata amashusho.
Gusa, undi utunganya amashusho, Bernard Bagenzi, ku by’ibi we yavuze ko atiyumvisha impamvu hagira umuntu unenga undi atazi umwihariko nyir’ubwite yashatse kugaragaza.

Yagize ati “Ntiwanenga umuntu utabanje kumubaza ngo wumve impamvu yabikoze, sinigeze numva Ma-Riva agaya iyo Video, na Danny Vumbi ntayo yayinenzeho, ubwo undi wundi sinumva icyo yaza kuyinengaho.”

Source: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa