skol
fortebet

The BEN na CEDRU barashinjwa ubuhemu n’ubwambuzi mu ikorwa rya Video ya ‘Habibi’

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Umusore witwa Ganza Innocent arashinja umuhanzi The Ben ndetse na Cedru utunganya amashusho y’indirimbo kumuhemukira ntibubahirize amasezerano bagiranye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Habibi The Ben aheruka gushyira hanze.
Ganza Innocent ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko akora akazi ko gufata amashusho cyane cyane ayo mu kirere (Professional aerial cinematographer ) muri kompanyi yitwa Oscar Associates Video Production iherereye muri Chicago ari na ho (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Ganza Innocent arashinja umuhanzi The Ben ndetse na Cedru utunganya amashusho y’indirimbo kumuhemukira ntibubahirize amasezerano bagiranye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Habibi The Ben aheruka gushyira hanze.

Ganza Innocent ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko akora akazi ko gufata amashusho cyane cyane ayo mu kirere (Professional aerial cinematographer ) muri kompanyi yitwa Oscar Associates Video Production iherereye muri Chicago ari na ho atuye ariko akaba yaranatangije kompanyi ye ku ruhande yise Ganza Image Productions.

Uko ikibazo giteye

Ganza Innocent avuga ko The Ben yamuhamagaye akamusaba ko amufasha gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Habibi’. Icyo gihe ngo yamubwiye ko agiye kuza kumusanga muri Chicago vuba akamufasha mu gufata amashusho. Ganza ngo yarabimwemereye , amwemerera kumuca amafaranga macye ariko The Ben na we akazashyira amazina ye n’aya kompanyi ye mu mashusho y’indirimbo (To give the company name a credit in music video), The Ben arabyemera.

The BEN na CEDRU ngo koko baje muri Chicago bafata amashusho y’iyo ndirimbo hanyuma Ganza ngo yatahanye amashusho yari yafashe maze akora ‘Contract’ ikubiyemo amasezerano yose bari bagiranye ayoherereza The Ben , na we asubiza ko ayabonye ko ndetse bagomba kuvugana akazi karangije gukorwa. Ganza avuga ko The Ben atigeze asinya aya masezerano.

Ati “ Baraje amashusho arafatwa, ndamubaza nti ko utaransubiza contract nakohereje?, arambwira ngo nagera iwe arayisoma ahasigaye ansubize . Ntiyigeze abikora hanyuma ni bwo ngiye kubona ejo bundi video bayishyize hanze, credit yanjye ntayiriho mpita mpamagara The Ben mubaza impamvu atubahirije amasezerano twagiranye, aransubiza ngo "Ariko ufite ikibazo gikomeye, ni iki twemeranyijwe? "

Ganza avuga ko bakomeje guterana amagambo , nyuma na we ngo afata umwanzuro wo gushyira hanze amashuho arimo izina rye.

Uyu musore yatangaje ko impamvu yabikoze ari ku bwo kurengera inyungu ze z’ubucuruzi.

Ati “ Impamvu nayisohoye ahanini is for my business purpose. Nayishyize ku rubuga rwanjye. Ibintu dukora hano ntabwo ari ukwishimisha, ni ubucuruzi ariko bo barikunze, bashaka kunguka bonyine. Aka kazi dukora gasaba ko buri gikorwa wakoze haba hariho izina ryawe kugira ngo biguheshe akandi kazi mu gihe kizaza.”

Ganza yongeyeho ko yari yabanje gushyira na we amashusho ya Habibi agaragaramo izina rye ku rubuga rwa Youtube ariko The Ben na Cedru ngo bagatanga ikirego kuri Youtube, na yo igeza iki kirego kuri Ganza, amashusho aba arahagaritswe.

Ati " Bansabye ko nabanza kwerekana ko nagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, ndi gukusanya original footages zibigaragaza nkizo namwe naberetse, ndi kubyirukamo nizeye ko bazampa uburenganzira bwo kuyicishaho."

Ganza yagize ati : " Mu gihe abahanzi bataramenya gukurikiza amasezerano n’ibindi bijyanye n’amategeko ntaho muzika nyarwanda yaba igana "

Ganza avuga ko kugeza ubu yaba Cedric na The Ben birirwa bamuhamagara ngo bakemure ikibazo bafitanye ariko we ngo asanga inzira yo kubikemuramo ari uko bashyira hanze amashusho arimo amazina ye.

Ati “ Ndimo kubabwira ko ntakundi kubikemura bitari kubahiriza amasezerano twagiranye bagasohora new video with my credit on it(amashusho arimo izina ryanjye), so iri ni isomo abanyarwanda bose bagomba kumva cyane cyane niba dushaka ko muzika Nyarwanda ikura ikagira agaciro.”

Ati “ Mugihe abahanzi nyarwanda bataramenya gukurikiza no kubahiriza amategeko (legal side) kuko ni ingenzi cyane , our music will always be shitty no matter how hard or talented they are (muzika yacu izahora iri hasi nubwo baba bakora cyane kandi bafite n’impano).

Ganza avuga ko yari afite gahunda yo gutangira gukorana na The Ben akamufasha mu mashusho ye yo mu minsi iri imbere kugirango hagire icyiyongeraho ku ireme (quality ) ariko ubu byose ngo yamaze kubyangiza.

Ati “Amashusho ya Habibi ubona ko atandukanye n’izindi videos zose The Ben yaba yarigeze gukora, kandi Cedru umukorera ntabwo ajya afata amashusho yo mukirere nk’ariya cyangwa quality nk’iriya,.. ubu ubuhemu bwe burabyangije byose, …”

Guhemuka , ugahemukira umuntu mwagombaga kuzakorana n’akandi kazi, ntabwo ari ubunyamwuga ..ikindi baba bampemukiye kandi ndi umunyarwanda mugenzi wabo,.. si byiza na busa. Si ukumpemukira gusa ahubwo basa n’abanyambuye uburengazira bwanjye ku gihangano nanjye mfiteho uburenganzira, buriya ni nko kunyambura amafaranga nari kuzunguka mbikesheje akazi nakozeho.”

Twagerageje kuvugana na The Ben ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo ariko ntabwo arafata telefoni ye ngendanwa, nitubasha kuvugana, turabagezaho uruhande rwe
.
Hari n’andi makuru ashinja The BEN ubundi bwambuzi n’ubuhemu ngo ashobora kuba yarakoze mu gihe hafatwaga amashusho ya "Habibi".

Aya makuru na yo yageze ku INYARWANDA.COM ariko aracyakurikiranwa kugora ngo hemenyakane ukuri.


The Ben na Cedru bashinjwa ubuhemu

Umukire wabatije iriya nzu bafatiyemo amashusho ngo na we bahujwe n’undi munyarwanda uba muri Amerika baziranye ariko ngo nyuma yuko bamaze gufata amashusho bakagenda uriya mukire yaje kumvikana arakaye ari gushakisha nimero za The BEN na CEDRU. Abo yazibajije bakaba baraketse ko na we haba hari amasezerano bagiranye batubahirije.

Source:Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa