skol
fortebet

Tity Brown yahishuye ko afite ihungabana kubera ibyamubayeho

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023,nibwo umubyinnyi Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Uyu musire yahise asohoka mu Igororero rya Magerager,yakirwa n’abanyamakuru benshi aho yababwiye ko akeneye ubufasha kuko imyaka ibiri amaze afunzwe yamuteye ihungabana.

Titi Brown yavuze ko akeneye abantu, ati “Ntababeshye, sinabahisha ko mfite ihungabana kuko imyaka ibiri ni myinshi, ndabakeneye mumbe hafi, munganirize mbega nkeneye abantu mu buryo bwose.”

Tity Brown yavuze ko akeneye kwiyubaka kandi mu buryo bw’amikoro kuko amaze imyaka ibiri nta kintu akora, bityo ahamya ko akeneye ubufasha bwatuma yongera kubaho neza akanita ku muryango we cyane ko ari we wawurebereraga.

Yashimiye ubutabera bw’u Rwanda bwamurenganuye ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamwitayeho mu gihe yamaze afungiye i Mageragere.

Asoza ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Titi Brown yijeje abakundaga ibikorwa bye byo kubyina ko agiye kubikomeza, ahamya ko agiye kubikora nk’aho aribwo abitangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa