skol
fortebet

Tyga arashinjwa kutishyura ideni ry’imodoka ya Ferrari yafashe

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Umuraperi Tyga arashinjwa n’umugabo witwa Alex Benedict, kutuzuza amasezerano bagiranye igihe yamukodeshaga imdoka yo mu bwoko bwa Ferrai kuva muri Mata uyu mwaka.
Uyu mugabo avuga ko Tyga yaje amusanga aho yibera amubwira ko ashaka imodoka ya Ferrai yo gukoresha mu minsi micye atazayitindana. Icyo gihe hari muri Mata uyu mwaka, Alex yemeye guha Tyga iyi modoka ya Ferrari 488 ariko bumvikana ko kuva icyo gihe atangira kumwishyura.
Mu nyandiko bagiranye bombi ivuga ko buri kwezi Tyga azajya (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Tyga arashinjwa n’umugabo witwa Alex Benedict, kutuzuza amasezerano bagiranye igihe yamukodeshaga imdoka yo mu bwoko bwa Ferrai kuva muri Mata uyu mwaka.

Uyu mugabo avuga ko Tyga yaje amusanga aho yibera amubwira ko ashaka imodoka ya Ferrai yo gukoresha mu minsi micye atazayitindana. Icyo gihe hari muri Mata uyu mwaka, Alex yemeye guha Tyga iyi modoka ya Ferrari 488 ariko bumvikana ko kuva icyo gihe atangira kumwishyura.

Tyga yananiwe kwishyura ideni ry’imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari yafashe

Mu nyandiko bagiranye bombi ivuga ko buri kwezi Tyga azajya yishyura ubukode bw’iyo modoka ariko kuva muri Mata kugeza muri Nzeli nibwo gusa Tyga yabashaje kwishyura iyo modoka nk’uko TMZ ibivuga.

Mu mpera za Nzeli kugeza mu Kwakira, Tyga yahise yanga kwishyura ayo mafaranga. Uyu mugabo yanavuze ko yagerageje kuvugana na Tyga muri Nzeli uyu mwaka gusa Tyga akamwizeza ko azamwishyura nyamara kugeza ubu yanze kumuha andi mafaranga

Benedict avuga ko akeneye amadorali angana n’ibihumbi 150,000 kugirango akemure igihombo yatewe na Tyga w’imyaka 25 y’amavuko. Tyga yakunze kuvugwa cyane ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14 y’amavuko ndetse no kuba yarakundanye na Kylie Jenner afite imyaka 17 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa