skol
fortebet

Ubutumwa bwa Miss Jolly uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2016

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’isi(Miss world 2016) ari kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika aravuga ko irushanwa arimo atihagarariye ahubwo ahagarariye abanyarwanda bose kuburyo azakora uko ashoboye ngo yegukana iryo kamba.
Kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, nibwo Miss Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington DC mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi. Nyampinga Mutesi avuga ko intambwe yose yagiye atera mu buzima bwe ari (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’isi(Miss world 2016) ari kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika aravuga ko irushanwa arimo atihagarariye ahubwo ahagarariye abanyarwanda bose kuburyo azakora uko ashoboye ngo yegukana iryo kamba.

Kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, nibwo Miss Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington DC mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi. Nyampinga Mutesi avuga ko intambwe yose yagiye atera mu buzima bwe ari umugisha ukomeye uturuka ku Mana, yamuhaye umuryango mwiza ndetse n’inshuti zimuba hafi.

Uyu mukobwa anavuga ko ari ibyishimo bikomeye adashobora gusobanura kuba ariwe Nyampinga w’iguhugu wa mbere uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2016 kuburyo aribyo bimutera imbaraga zo gukora uko ashoboye ngo azatahane ikamba.

"...Buri ntambwe yose nteye mu buzima insigira isomo rikomeye.Ni ntambwe kandi ihorana umugisha uva ku Mana, umuryango wanjye n’inshuti zanjye...Byari kungora cyane gutera iyo ntambwe iyo nagira ubufasha bwa buri wese wageze mu buzima bwanjye..Akanyabugabo nkavana mu kwizera abaturage bangiriye icyizere. Uyu munsi ndizera ntashidikanya ko nzakora ibyo nshoboye byose kuri buri muntu wese wangiriye icyizere. Nerwa ishema n’igihugu cyanjye ndetse no kuba nitwa Miss Rwanda.

Uyu munsi mfite idarapo ry’Igihugu rigizwe n’amabara meza ndetse n’izuba ryiza rinzanira icyizere gituma mporana akanyamuneza mu isura yanjye...Guhagararira u Rwanda muri MISSWORLD-2016 n’ibyishimo bikomeye kuba ari njye ubaye uwa mbere uhagarariye igihugu nka Nyampinga wa mbere muri aya marushanwa.

Guhagarara igihugu muri aya marushanwa y’ubwiza n’ugusenga kugirango nzamure Idarapo ry’igihugu cyanjye ryogere ku isi yose bamenye umuco wacu ndetse n’ubudasa twihariye m’umutima wa Afurika Yose...Ariko ibi nsinshobora kubikora Njyenyine, nyeneye ubufasha bwanyu, Nyeneye ko mukomeza kumpa amajwi kuburyo bizamfasha gutsinda..Ndakugunda Rwanda ..Igihe kirageze cy’u Rwanda...." Ubutumwa Miss Mutesi Jolly yanditse ku rukuta rwa Instagram, mu ijoro ryakeye rya tariki ya 28 Ugushyingo uyu mwaka.

Kugeza ubu ushobora guha amahirwe Miss Mutes Jolly muri aya marushanwa ya Nyampinga w’isi 2016. Ku bantu bafite telefone zigezweho (smart phone), ujya muri google play ugashaka application ya Miss world App, ukayishyira muri telephone yawe(uyi downloading), ubundi ukayifungura.

Miss Mutesi avuga ko icyizere ari cyose mu marushanwa ya Miss World 2016

Buri wese aba yemerewe gutora batatu ba mbere yifuza. Ni ukuvuga niba uhisemo Miss World Rwanda Mutesi Jolly, n’abandi babiri ku buryo ari top 3, uba ubahaye amahirwe. Gutora ubu byatangiye kuzageza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa kuya 18 Ukuboza 2016, saa munani z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Ni ku nshuro ya 66 iri kamba rigiye guhatanirwa kuva mu 1951. irushanwa rihuje abakobwa bagera ku 120, rizasozwa 20 Ukuboza 2016 ari nabwo Miss Jolly azagaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa