skol
fortebet

Ubwiza bw’umugore wa The Ben bwavugishije Abarundi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitaramo The Ben yaraye akoreye i Bujumbura mu murwa mu kuru w’i Burundi cyaraye kibayemo udushya twinshi ariko twibanze cyane kuri we ndetse n’umugore we Miss Uwicyeza Pamella wahamagawe ku rubyiniro n’abafana b’umugabo we , maze bamutomagiza amagambo meza bibutsa The Ben uburyo yahiriwe no gukundwa n’uyu mukobwa w’ikimero kirangaza benshi.

Sponsored Ad

Mu gitaramo The Ben yakoreye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’ kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.

Ubwo The Ben yakirwaga n’umushyushya rugamba waruyoboye iki gitaramo ku rubyiniro , ntayindi ntero abafana be bateye ataruguhamagara n’amajwi avuga mu izina ry’umugore bagira bati” “Pamella, Pamella, Pamella, Pamella” mu kimero gishinguye si ukwinyonga bararangara karahava!.

Bidatinze The Ben nawe yahise yumva ubusabe bw’abakunzi be maze azana Pamella ku rubyiniro , amuha ijambo ashimira abari bitabiriye iki gitaramo agira ati” Nishimye cyane uko mwatwakiriye i Burundi, turabakunda cyane. Abarundi n’u Rwanda turi abavandimwe.”

Muri iki gitaramo The Ben yeretswe urukundo ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Umugore we Pamella yatunguranye ubwo yasangaga umugabo we ku rubyiniro maze aramusoma abantu bose bavuza induru y’ibyishimo.

The Ben ati “Ubu ubaye uwanjye nanjye mbaye uwawe, inyenyeri inyobora” The Ben yongeyeho ko Pamella ko ari Roho ye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa