skol
fortebet

Uganda: Umuhanzikazi wakoraga ibikorwa by’urukundo yitabye Imana

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Evelyn Lagu wo mu gihugu cya Uganda yitabye Imana , nyuma y’iminsi micye ari kwitegura igikrwa cy’Urukundo cyo gufasha abatishoboye abinyujije mu gitaramo yararimo yararimo arategura mu minsi irimbere.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu muhanzi wari umaze igihe arwaye impyiko, yitabye Imana mu gihe yari ari gutegura igitaramo yise ‘Evelyn Love Charity Concert’ cyari giteganyijwe kuwa 28 Ukwakira 2023.

Eddy Kenzo uhagarariye inama y’igihugu y’abahanzi muri Uganda yihanganishije umuryango w’uyu muhanzikazi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yagize ati “Warwanye intambara ikomeye mushiki wanjye, roho yawe iruhukire mu mahoro!”

Uyu muhanzikazi ubwo yari acyamamara mu muziki wa Uganda yahise afatwa n’uburwayi bw’impyiko bwari butumye amara imyaka itatu yiruka mu bitaro yivuza umunsi ku wundi.

Evelyn Lagu yavutse ku wa 01 kamena 1982 mu karere ka Kalungu , ababyeyi be bitaba Imana ubwo yari akiri umwana aho Se yapfuye Evelyn afite iminsi mike cyane.

Evelyn Lagu yatangiye kwiga mu kigo cya SS Mityana mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye hanyuma yiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu kigo cya St Peter’s Busubizi icyo gihe amashuri yayarangije mu mwaka wa 1999.

Ubwo ababyeyi be bamaraga kwitaba Imana, yagiye kuba kwa nyirasenge aho yaje no gukora akazi k’ububyaza akorana n’uwahoze ari umugabo we George William Lubega.

Evelyn Lagu yashyize hanze album yise Akalulu, akora indirimbo zakunzwe nka Testimony, Mbulila, Ogumanga, I love you,Nyabura ndetse n’zindi zitandukanye.

Mu mwaka wa 2020 ubwo ubuzima butari bumeze neza, yiyeguriye Imana atangira gukora indirimbo zisingiza Imana aho yehereye ku yitwa Testimony yavugagamo ubuhamya bwe.

Aherutse gushima Perezida Museveni ko amufasha mu buryo bw’amafaranga kubona ubuvuzi bukenewe ku burwayi bwe bw’impyiko nubwo yaje kwitaba Imana.

Evelyn Lagu apfuye asize umwana umwe wasoje kwiga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019. Evelyn yitabye Imana kandi nta mugabo afite dore ko umugabo wo muri Sudani babanaga baje gutandukana.

Uwo mugabo ukomoka muri Sudani niwe bita Lagu akaba ari naho Evelyn yakuye izina Lagu nk’uko ari umuco w’uko umugore afata izina ry’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa